INKURU ZIDASANZWE

Umunyamakuru wa Radio Maria yishwe n’abantu bishyuwe amadorali 5 y’Amerika

Umukuru w’umujyi wa Goma yatangaje ko hari amahuriro y’Abanyamakuru muri DR Congo uri kwamagana iyicwa ry’umunyamakuru ukuriye ishami rya Radio Maria i Goma yarashwe n’abitwaje intwaro bishyuwe amadorali 5 ya Amerika.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2024, mu gace ka Ndosho muri Goma, niho Edmond Bahati Monja yarasiwe ku muhanda, ahita apfira aho, igipolisi kivuga ko abamwishe babanje kumwambura ibyo yari afite.

Mu cyumweru kimwe gishize mu Mujyi wa Goma hishwe abantu barenga 10 barashwe n’amabandi yitwaje intwaro, nk’uko Radio Okapi ibivuga.

Patrick Kalemba utuye i Ndosho mu mujyi wa Goma, yabwiye BBC ko urugomo n’ubwicanyi ubu bitumye “kuba muri uyu mujyi ni ukubana n’urupfu”.

Ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2024, igipolisi kiyoboye umujyi wa Goma cyeretse abanyamakuru abagabo batatu, barimo umwe bagenzi be bavuze ko ari mu mutwe wa Wazalendo, bashinja kurasa Edmond Bahati.

Mu mashusho, umwe yumvikana avuga ko yazanywe muri iki gikorwa n’uwo ‘muzalendo’ ari na we warashe amasasu yishe Bahati, akavuga ko bamwishe kubera “amakimbirane” atasobanuye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Komiseri wa Polisi Kapend Kamand Faustin, yabwiye abanyamakuru ko aba bagabo bacyekwa kwica Bahati, bazaburanishirizwa urubanza imbere ya rubanda.

Kepend Faustin yumvikana kuri Radio Televiziyo ya RD Congo agira ati: “Ku madorari atanu bishe umuntu… Ubukana bw’itegeko buzakurikizwa”.

Komiseri Kapend ashimira inzego z’umutekano zakoze akazi gakomeye zigafata aba bakekwa.

Christian

Recent Posts

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

1 week ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

1 week ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

2 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

2 weeks ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago

MINEMA yakebeye abituje mu manegeka baziko bazahabwa ingurane

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…

2 weeks ago