Umukuru w’umujyi wa Goma yatangaje ko hari amahuriro y’Abanyamakuru muri DR Congo uri kwamagana iyicwa ry’umunyamakuru ukuriye ishami rya Radio Maria i Goma yarashwe n’abitwaje intwaro bishyuwe amadorali 5 ya Amerika.
Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2024, mu gace ka Ndosho muri Goma, niho Edmond Bahati Monja yarasiwe ku muhanda, ahita apfira aho, igipolisi kivuga ko abamwishe babanje kumwambura ibyo yari afite.
Mu cyumweru kimwe gishize mu Mujyi wa Goma hishwe abantu barenga 10 barashwe n’amabandi yitwaje intwaro, nk’uko Radio Okapi ibivuga.
Patrick Kalemba utuye i Ndosho mu mujyi wa Goma, yabwiye BBC ko urugomo n’ubwicanyi ubu bitumye “kuba muri uyu mujyi ni ukubana n’urupfu”.
Ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2024, igipolisi kiyoboye umujyi wa Goma cyeretse abanyamakuru abagabo batatu, barimo umwe bagenzi be bavuze ko ari mu mutwe wa Wazalendo, bashinja kurasa Edmond Bahati.
Mu mashusho, umwe yumvikana avuga ko yazanywe muri iki gikorwa n’uwo ‘muzalendo’ ari na we warashe amasasu yishe Bahati, akavuga ko bamwishe kubera “amakimbirane” atasobanuye.
Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Komiseri wa Polisi Kapend Kamand Faustin, yabwiye abanyamakuru ko aba bagabo bacyekwa kwica Bahati, bazaburanishirizwa urubanza imbere ya rubanda.
Kepend Faustin yumvikana kuri Radio Televiziyo ya RD Congo agira ati: “Ku madorari atanu bishe umuntu… Ubukana bw’itegeko buzakurikizwa”.
Komiseri Kapend ashimira inzego z’umutekano zakoze akazi gakomeye zigafata aba bakekwa.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…