IMIKINO

Aliou Cissé wahesheje igikombe cya Afurika ikipe ya ‘Senegal’ yirukanwe

Amakuru aravuga ko umutoza Aliou Cissé wahesheje ikipe y’igihugu ya Senegal igikombe cya Afurika mu mwaka 2021 yamaze kwirukanwa.

Amakuru yemezwa n’ibinyamakuru byo mu gihugu cya Senegal, biravuga ko Aliou Cissé atakiri umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo nk’uko bimaze gutangazwa mu masaha make n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal.

Uyu mutoza w’imyaka 48 y’amavuko byamaze kwemezwa ko yatandukanye n’ikipe ya ‘Taranga Lions’ kuri uyu wa gatatu tariki 2 Ukwakira 2024.

Ibinyamakuru by’imikino byemeje ko Cissé yirukanwe n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal nyuma yo gushidikanya ku musaruro we utari mwiza kuri ubu.

Mu mikino yavuba aha aheruka gukina, Aliou Cissé n’abakinnyi be barimo Sadio Mane, baheruka gutsinda ikipe y’u Burundi igitego 1-0 nabwo cyatsinzwe kuri penaliti itaravuzweho rumwe, ndetse n’umukino Senegal yanganyijemo na Benin 1-1 mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika.

Ni mugihe iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal ryatangiye gushaka umusimbura wa Aliou Cissé.

Mu itangazo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal (FSF) ryashyize hanze ryashimiye Aliou Cissé wagize uruhare mu kubaka umupira w’amaguru muri iki gihugu ndetse agahesha n’ikipe y’igihugu igikombe cya Afurika umwaka 2021. Gusa bemeza ko igihe cyari kigeze ngo batandukane ku buryo ntayandi masezerano yakongerwa.

Aliou Cissé wakanyujijeho ubwo yakiniraga ikipe y’igihugu ya Senegal, yahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu ya Senegal mu mwaka 2015.

Christian

Recent Posts

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

6 days ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

6 days ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

1 week ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

1 week ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago

MINEMA yakebeye abituje mu manegeka baziko bazahabwa ingurane

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…

2 weeks ago