Abakandida ku mwanya wa Visi-Perezida wa Repubulika b’amashyaka abiri ya mbere akomeye muri Leta Zunze za Amerika, Umurepubulikani JD Vance n’Umudemokarate Tim Walz, bashoje ikiganiro-mpaka cyamaze isaha n’igice kuri televiziyo CBS.
Gishobora kuba ari cyo cyonyine rukumbi hagati, n’icya nyuma hagati y’abakandida bose n’abo ku mwanya w’ukuru w’igihug, kugera ku munsi wa nyuma w’amatora, tariki ya 5 y’ukwa 11 gutaha.
Ikibazo cya mbere na mbere, abanyamakuru bayoboye ikiganiro babajije abakandida bombi niba bashyigikiye ko Isiraheli irasa Irani. Ni nyuma gato y’uko Irani yarashe muri Isiraheli bya misile bigera kw’180. Mu by’ukuri, nta n’umwe muri bo wavuze yatuye ngo “yego” cyangwa ngo “oya.” Tim Walz ni we bakibajije bwa mbere.
Yagize ati: “Mwabyiboneye uyu munsi. Twafatanyije n’inshuti yacu Isiraheli n’abandi turi kumwe mu rugaga, tubambira igitero.
Ariko igikomeye, ubuyobozi bw’Amerika muri ibi ni cyo dukwiye gutindaho.”
Walz yikomye uwahoze ari umukuru w’igihugu, Donald Trump, avuga ko ari “ishyano” kandi ko atabereye kugaruka ku butegetsi.
Naho Vance avuga ko Trump, akiri perezida wa Repubulika, yazanye umudendezo kw’isi.
Yavuze ko “Donald Trump yabikoze ashyiraho ingamba zo gukumira. Nyamari Irani yakoze ibi bitero kubera ko guverinoma y’Amerika, na Kamala Harris arimo, yafunguriye Irani amadolari arenga miliyari ijana Amerika yari yarafatiriye bituma ibasha lugira ibirwaro yakoresheje uyu munsi.”
Mu bindi bibazo harimo icy’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka zabyo, bahereye kuri serwakira Helene imaze guhitano abantu barenga 150 muri iyi minsi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
By’umwihariko, abanyamakuru bababajije niba iki kibazo ari igihimbano, nk’uko Trump ahora abivuga. Vance yashubije ko ari “ikibazo gikomeye cyane.”
Ati: “Dukeneye ibidukikije bitekanye kandi biduha umutekano.” Vance we yibanze ku byo guverinoma ya Biden-Harris irimo ibyitwaramo. Ati: “Irakora byose kugirango abo yakozeho bagaruke mu buzima busanzwe.”
Ku kibazo cy’abimukira, abanyamakuru babajije Vance ku mugambi wa Trump (bari kuri tike imwe) wo gushushubikanya hanze y’igihugu abimukira ibihumbi n’ibihumbi.
Yashubije ko aba mbere bizanaho ari abimukira bafite ibyaha by’ubwicanyi. Ashinja Kamala Harris ko afite uruhare runini muri iki kibazo, ngo “yabafunguriye imiryango y’igihugu.”
Naho Walz yashimangiye ko ikibazo cyabaye akananira Mana kubera uruhare rwa Trump mu kwica umushinga w’itegeko Perezida Joe Biden na Visi-Perezida we Kamala Harris bahaye inteko ishinga amategeko. “Trump yategetse abayoboke be bayirimo kuwukubita hasi, ntiwarenga umutaru.” Arega tike Trump-Vance kwambura ubumuntu abimukira.
Ibindi byibanze kuri politiki z’imbere mu gihugu, nk’ikirebana n’uburenganzira bw’abagore bwo gukuramo inda ku bushake bwabo bitewe n’impamvu zitandukanye, ikibazo cy’intwaro ziri muri rubanda zidasiba koreka imbaga, ibiciro byiyongereye cyane bikabije, ikibazo cya “mutuelle de sante,” ibibazo by’umuryango n’urubyaro, n’ibindi n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…