Minisiteri y’Uburezi yahagaritse gahunda yo gusura abanyeshuri ku bigo by’amashuri bigaho izwi nka ‘visite’ mu kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Marburg.
Ni kimwe mu byemezo bikubiye mu byo iyi Minisiteri yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukwakira 2024, mu kwirinda iyi ndwara imaze kugaragara mu Rwanda no guhitana abantu bagera ku icyenda.
Mu itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze yavuze ko ishingingira ku mabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bijyanye n’ikwirakwizwa ry’uburwayi buterwa na virusi ya Marburg mu Rwanda.
Kugeza kuri ubu mu Rwanda iki cyorezo kimaze guhitana abantu 10 ariko Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abiganje ari abakora kwa muganga.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abarimu barasabwa kugenzura ibimenyetso by’ingenzi biranga uburwayi bwa Marburg birimo kureba nimba umunyeshuri adafite umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.
Kwihutira kohereza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso kwa muganga, gushishikariza abanyeshuri kwita ku isuku, bakaraba intoki kenshi, kubuza abanyeshuri gutizanya imyenda n’ibindi bikoresho ndetse no guhumuriza abanyeshuri ntibakuke imitima, ahubwo bagakurikiza ingamba zose.
Ni mugihe ababyeyi babujijwe kohereza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso bya Marburg byavuzwe haruguru.
Ikindi kandi bakwiriye kwihutira kujyana umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso bya Marburg kwa muganga kandi agasubira ku ishuri ari uko abaganga bamusezereye yakize.
Abanyeshuri barasabwa gukurikiza amabwiriza yose yashyizweho, ajyanye no kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Marburg.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko isura ry’abanyeshuri ku bigo bigaho rizasubukurwa habanje gukorwa igenzurwa ry’iki cyorezo ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima.
Ku munsi w’ejo hashize abanduye Virusi ya Marburg biyongereyeho 2 muri rusange bakaba bageze kuri 29 mu Rwanda.
Ni mugihe abari kuvurwa kwa muganga ari 19.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…