RWANDA

Gahunda yo gusura abanyeshuri ku bigo by’amashuri byahagaritswe mu kwirinda icyorezo cya Marburg

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse gahunda yo gusura abanyeshuri ku bigo by’amashuri bigaho izwi nka ‘visite’ mu kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Marburg.

Ni kimwe mu byemezo bikubiye mu byo iyi Minisiteri yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukwakira 2024, mu kwirinda iyi ndwara imaze kugaragara mu Rwanda no guhitana abantu bagera ku icyenda.

Mu itangazo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze yavuze ko ishingingira ku mabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bijyanye n’ikwirakwizwa ry’uburwayi buterwa na virusi ya Marburg mu Rwanda.

Kugeza kuri ubu mu Rwanda iki cyorezo kimaze guhitana abantu 10 ariko Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abiganje ari abakora kwa muganga.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abarimu barasabwa kugenzura ibimenyetso by’ingenzi biranga uburwayi bwa Marburg birimo kureba nimba umunyeshuri adafite umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.

Kwihutira kohereza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso kwa muganga, gushishikariza abanyeshuri kwita ku isuku, bakaraba intoki kenshi, kubuza abanyeshuri gutizanya imyenda n’ibindi bikoresho ndetse no guhumuriza abanyeshuri ntibakuke imitima, ahubwo bagakurikiza ingamba zose.

Ni mugihe ababyeyi babujijwe kohereza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso bya Marburg byavuzwe haruguru.

Ikindi kandi bakwiriye kwihutira kujyana umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso bya Marburg kwa muganga kandi agasubira ku ishuri ari uko abaganga bamusezereye yakize.

Abanyeshuri barasabwa gukurikiza amabwiriza yose yashyizweho, ajyanye no kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Marburg.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko isura ry’abanyeshuri ku bigo bigaho rizasubukurwa habanje gukorwa igenzurwa ry’iki cyorezo ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima.

Ku munsi w’ejo hashize abanduye Virusi ya Marburg biyongereyeho 2 muri rusange bakaba bageze kuri 29 mu Rwanda.

Ni mugihe abari kuvurwa kwa muganga ari 19.

Christian

Recent Posts

Amatariki y’umukino wa APR Fc na Rayon Sports yahinduwe, ntibyakirwa neza

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko Umukino wagombaga guhuza APR FC na Rayon Sports…

2 hours ago

Paul Pogba agiye kugaruka mu kibuga nyuma yo kugabanyirizwa ibihano

Umufaransa Paul Pogba wegukanye igikombe cy'Isi 2018, wari warafatiwe ibihano byo kumara imyaka ine adakina…

4 hours ago

REG WBBC yatsinze APR WBBC yegukanye umukino wa mbere muri ‘BetPawa Playoffs’ 2024

Mu mukino utari woroshye ikipe ya REG REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 68-67 mu…

6 hours ago

Sinzi niba amatora yo muri Amerika azaba ari amahoro – Biden

Ku wa gatanu, tariki ya 4 Ukwakira, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe…

7 hours ago

Sheebah Karungi yagaragaye mu gitaramo akuriwe-Amafoto

Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, umuhanzikazi wo muri Uganda…

8 hours ago

Bushali yasogongeje abakunzi be album yise ‘Full Moon’ ishingiye ku buzima yanyuzemo

Kera kabaye umuraperi w'injyana ya KinyaTrap, Bushali yumvishije abakunzi be album yise ‘Full Moon’ yakomeje…

8 hours ago