Umugore w’umwana umwe witwa Nyirangirimana Euphraise w’imyaka 25 wo mu Mudugudu wa Musasa, Akagari ka Raro, Umurenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke yakubiswe n’inkuba mu mvura yagwaga mu ma Saa Cyenda z’igicamunsi ku wa Kabiri, tariki ya 1 Ukwakira ahita apfa.
Umwe mu bo mu muryango we yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo imvura nyinshi yagwaga muri ariya masaha y’igicamunsi, Nyirangirimana wari uri mu nzu, yasohotse ajya mu gikoni inkuba imukubitira mu muryango winjiramo, ahita ahagwa.
Ati: “Yari wenyine mu rugo, umugabo yagiye muri santere y’ubucuruzi ya Tyazo, umwana bafite yagiye kwa nyirakuru, amakuru amaze kumenyekana ko inkuba imwishe, turahagera duhamagara ubuyobozi bw’Akagari n’inzego z’umutekano barahagera kuko twe twari twanze kumukoraho Urw’igihugu rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutarahagera ngo rugire icyo rubivugaho, ruhageze umurambo ujyanwa ku kigo nderabuzima cya Ruheru.’’
Avuga ko umurambo utatinze ku kigo nderabuzima cya Ruheru,wahise ugarurwa mu rugo, aho ushyingurwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 2 Ukwakira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, cyimana Kanyogote Juvénal, yemereye Imvaho Nshya aya makuru, asaba abaturage kwirinda cyane ibyatuma bakubitwa n’inkuba muri ibi bihe imvura nyinshi yatangiye kugwa.
Ati: “Turabasaba kwirinda kujarajara imvura iguye bakugama,ntibugame munsi y’ibiti cyangwa mu mitaka ishobora kubateza inkuba, bakanirinda ibindi nko kuvugira kuri telefoni, kugira ibyo bacomeka n’ibindi.
Nyakwigendera Nyirangirimana Euphraise asize umugabo n’umwana.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…