INKURU ZIDASANZWE

Umugore w’umwana umwe yakubiswe n’inkuba ahita apfa

Umugore w’umwana umwe witwa Nyirangirimana Euphraise w’imyaka 25 wo mu Mudugudu wa Musasa, Akagari ka Raro, Umurenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke yakubiswe n’inkuba mu mvura yagwaga mu ma Saa Cyenda z’igicamunsi ku wa Kabiri, tariki ya 1 Ukwakira ahita apfa.

Umwe mu bo mu muryango we yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo imvura nyinshi yagwaga muri ariya masaha y’igicamunsi, Nyirangirimana wari uri mu nzu, yasohotse ajya mu gikoni inkuba imukubitira mu muryango winjiramo, ahita ahagwa.

Ati: “Yari wenyine mu rugo, umugabo yagiye muri santere y’ubucuruzi ya Tyazo, umwana bafite yagiye kwa nyirakuru, amakuru amaze kumenyekana ko inkuba imwishe, turahagera duhamagara ubuyobozi bw’Akagari n’inzego z’umutekano barahagera kuko twe twari twanze kumukoraho Urw’igihugu rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutarahagera ngo rugire icyo rubivugaho, ruhageze umurambo ujyanwa ku kigo nderabuzima cya Ruheru.’’

Avuga ko umurambo utatinze ku kigo nderabuzima cya Ruheru,wahise ugarurwa mu rugo, aho ushyingurwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 2 Ukwakira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, cyimana Kanyogote Juvénal, yemereye Imvaho Nshya aya makuru, asaba abaturage kwirinda cyane ibyatuma bakubitwa n’inkuba muri ibi bihe imvura nyinshi yatangiye kugwa.

Ati: “Turabasaba kwirinda kujarajara imvura iguye bakugama,ntibugame munsi y’ibiti cyangwa mu mitaka ishobora kubateza inkuba, bakanirinda ibindi nko kuvugira kuri telefoni, kugira ibyo bacomeka n’ibindi.

Nyakwigendera Nyirangirimana Euphraise asize umugabo n’umwana.

Christian

Recent Posts

Amatariki y’umukino wa APR Fc na Rayon Sports yahinduwe, ntibyakirwa neza

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko Umukino wagombaga guhuza APR FC na Rayon Sports…

12 hours ago

Paul Pogba agiye kugaruka mu kibuga nyuma yo kugabanyirizwa ibihano

Umufaransa Paul Pogba wegukanye igikombe cy'Isi 2018, wari warafatiwe ibihano byo kumara imyaka ine adakina…

14 hours ago

REG WBBC yatsinze APR WBBC yegukanye umukino wa mbere muri ‘BetPawa Playoffs’ 2024

Mu mukino utari woroshye ikipe ya REG REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 68-67 mu…

16 hours ago

Sinzi niba amatora yo muri Amerika azaba ari amahoro – Biden

Ku wa gatanu, tariki ya 4 Ukwakira, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe…

17 hours ago

Sheebah Karungi yagaragaye mu gitaramo akuriwe-Amafoto

Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, umuhanzikazi wo muri Uganda…

18 hours ago

Bushali yasogongeje abakunzi be album yise ‘Full Moon’ ishingiye ku buzima yanyuzemo

Kera kabaye umuraperi w'injyana ya KinyaTrap, Bushali yumvishije abakunzi be album yise ‘Full Moon’ yakomeje…

18 hours ago