Umusifuzi yahagaritswe nyuma yo gukangisha umukinnyi ko azamwica
Umusifuzi umaze igihe kinini asifura igikombe cya UEFA Champions League yahagaritswe ku mugabane w’Uburayi kubera gukekwaho kwica umukinnyi.
Umusifuzi w’Umutaliyani, Fabio Maresca yashinjwe kuba yarateye iterabwoba mu kibuga umukinnyi ukina mu cyiciro cya mbere muri Koweti, Khaled Al Murshed mu mukino wabaga ku wa gatanu.
Al Murshed yavuze ko Maresca ubwo bari mu kibuga yagize ati “Tuzabonana ubutaha, nzakwica”
Ni mugihe undi mukinnyi nawe yemera ko uyu muyobozi mu kibuga yavuze gutyo gusa agira ati “Tuzabonana ubutaha’ nta yandi magambo yavuzwe, nk’uko Corriere Della Sera yabitangaje.
Nyuma Maresca yakuwe ku kuba umuyobozi wa kane mu mukino wa Champions League wo ku wa kabiri wahuje PSV na Sporting Lisbon, warangiye ari 1-1.
Maresca kandi yahagaritswe gusifura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani Serie A mugihe cy’ukwezi kumwe
Icyakora, asa naho yiteguye kwirinda ibihano mu gihugu yashinjwemo nyuma yo gushimangira ko ari byari urwenya.
Uyu mugabo w’umusifuzi w’imyaka 43 yatangiye kwitabira gusifura nk’uwabigize umwuga shampiyona y’Ubutaliyani mu 2011, ndetse yitabira gusifura amarushanwa y’i Burayi kuva mu 2018.