Igisirikare cya Mozambique (FADM) cyatangaje ko abasirikare bacyo bane baguye mu mirwano ikomeye cyo kimwe n’ingabo z’u Rwanda ubwo baherukaga kurwanya ibyihebe mu gace ka Mucojo.
Ni imirwano yabereye mu gace ka Mucojo gaherereye mu karere ka Macomia ho mu ntara ya Cabo Delgado, ku wa 25 Nzeri 2024.
Umuyobozi w’Ingabo za Mozambique ziri mu bikorwa bya gisirikare muri Cabo Delgado, Brig Gen Omar Saranga, yabwiye Televiziyo y’igihugu cya Mozambique (TVM) ko iyo mirwano yiciwemo abasirikare bane ba FADM, ndetse ko igisirikare cya Mozambique gikomeje kugorwa cyane no kwambura ibyihebe agace ka Mucojo.
Amakuru aturuka muri iki gisirikare avuga ko ibyihebe bya Ansar Al-Sunna byigabanyije mu dutsiko duto kandi dutatanye, ikaba imwe mu mbogamizi ingabo zihanganye na byo zikomeje guhura na zo.
Indi mbogamizi ngo ni uko byateze ibiturika mu marembo yinjira i Mucojo uva i Macomia.
Usibye abasirikare ba Leta ya Mozambique baguye mu mirwano yo ku wa 25 Nzeri, Gen Saranga yatangaje ko hari n’ibyihebe 10 byayiciwemo; ibindi bine bifatwa mpiri.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…