Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yatangaje ko u Rwanda rugiye gutangira igeregeza ryo gukingira no kuvura abantu icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.
Mubyo yatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa X iyahoze ari Twitter Dr Yvan Butera yagize ati “Haragenzurwa abantu 410 bahuye n’abarwayi kugira ngo ihererekanywa ry’indwara rikumirwe, hari kandi abarwayi batanu bapimwe basangwa nta ndwara ikibarimo, hakaba hari n’ibindi bisubizo bitegerejwe.
Aha yongeyeho ko igeragezwa ry’urukingo riri hafi kugira ngo harindwe abafite imyaku yo kwandura.
Gusa ntiharamenyekana uburyo n’abantu bazibandwaho ku ikubitiro mu gukingirwa iki cyorezo.
Kugeza kuri ubu abantu 11 nibo bamaze kwicwa n’icyorezo cya Marburg mu Rwanda.
Aho abagera kuri 36 muri rusange akaba aribo bamaze guhura n’iyi Virusi ya Marburg.
Abari kwitabwaho kwa muganga bakaba bamaze kuba 25.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yasobanuye ko iyi Virusi ya Marburg yihuta cyane iyo igeze mu mubiri ikaba ariyo mpamvu yica byihuse.
Ati “Ni virusi yihuta cyane iyo igeze mu mubiri, kuko hari izindi Virusi zica mu mwuka nka COVID-19, ariko ikaba itakwihuta cyane mu mubiri, ariko nayo kwandura ntiyihuta kuko ni ugukora ku mubiri ukabona kuyandura, Marburg rero ikibi cyayo iyo igeze mu mubiri, mu masaha make itangira gukwira hose ndetse ikangiza n’ibiri mu mubiri.”
Minisitiri Dr Sabin avuga ko igaragara nyuma y’iminsi itatu gusa, kuko ibimenyetso bihita byigaragaza, ariko bishobora no gufata ibyumweru na bitatu ibimenyetso bitaraza. Gusa kuyivura ni ukugerageza kubikora mu cyumweru cya mbere ibimenyetso byatangiye kwigaragaza kuko yangiza byinshi mu mubiri.”
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…