MU MAHANGA

Gen Muhoozi yikomye Ambasaderi wa Amerika muri Uganda wubahutse Se

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n’imfura ya Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko Uganda agiye guhangana na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihugu ashinja kubahuka Se.

Ni mu magambo arimo amagambo adaca ku ruhande Gen Muhoozi yanyujije mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X.

Yagize ati: “Bavandimwe banya-Uganda, ni inshingano zanjye zikomeye kubamenyesha mwese ko twe nk’igihugu turi hafi guhangana bikomeye na Ambasaderi wa Amerika uriho mu gihugu cyacu, ku bwo kubahuka Perezida wacu dukunda kandi twishimira ndetse no gutesha agaciro itegekonshinga rya Uganda.”

Gen Muhoozi ntiyigeze asobanura amakosa Ambasaderi William Popp yaba yarakoze.

Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni icyakora yikomye uriya mudipolomate, nyuma y’umunsi umwe Ambasade ya Amerika i Kampala itangaje ko hari abapolisi ba Uganda Washington yafatiye ibihano ibashinja guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Aba bashinjwa iyicarubozo, ubugome, ibikorwa bya kinyamaswa ndetse no gutanga ibihano bikakaye barimo Bob Kagarura, Alex Mwine, Elly Womanya na Hamdani Twesigye bose basanzwe ari abapolisi bakuru muri Uganda.

Ibihano bafatiwe birimo kuba bo n’imiryango yabo batemerewe gukandagira muri Amerika.

Iki gihugu kandi kimaze igihe cyarafatiye ibihano bamwe mu basirikare bakuru muri Uganda ndetse n’abayobozi baho kibashinja guhonyora uburenganzira bwa muntu n’ibyaha bya ruswa.

Christian

Recent Posts

REG WBBC yatsinze APR WBBC yegukanye umukino wa mbere muri ‘BetPawa Playoffs’ 2024

Mu mukino utari woroshye ikipe ya REG REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 68-67 mu…

15 mins ago

Sinzi niba amatora yo muri Amerika azaba ari amahoro – Biden

Ku wa gatanu, tariki ya 4 Ukwakira, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe…

1 hour ago

Sheebah Karungi yagaragaye mu gitaramo akuriwe inda nkuru-Amafoto

Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, umuhanzikazi wo muri Uganda…

2 hours ago

Bushali yasogongeje abakunzi be album yise ‘Full Moon’ ishingiye ku buzima yanyuzemo

Kera kabaye umuraperi w'injyana ya KinyaTrap, Bushali yumvishije abakunzi be album yise ‘Full Moon’ yakomeje…

2 hours ago

P. Diddy yahawe umucamanza mushya washyizweho na Perezida Joe Biden

Kuri uyu wa 03 Ukwakira 2024 nibwo hasohotse itangazo rivuga ko Arun Subramanian ari we…

1 day ago

Umukinnyi wa Rayon Sports n’uwa Gorilla Fc basezerewe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’

Kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukwakira 2024, umutoza w'ikipe y'igihugu 'Amavubi' Torsten Spittler yatangiye…

1 day ago