Kuri uyu wa 03 Ukwakira 2024 nibwo hasohotse itangazo rivuga ko Arun Subramanian ari we wahawe inshingano zo gukurikira ibirego bya ‘Sean Combs Diddy’ P. Diddy ushinjwa ibyaha bitandukanye byerekeranye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
CNN dukesha iyi nkuru ivugga ko uyu mucamanza mushya yashyizweho na Perezida Joe Biden mu 2022 atangira akazi mu 2023 akaba asanzwe ari inzobere mu manza mbonezamubano.
Arun Subramanian agiye gutangira yiga ubusabe bwa Diddy wasabye ku nshuro ya gatatu ko yaburana ari hanze ku ngwate y’inzu ye iri Miami ihagaze agaciro ka miliyoni 50$ yanzwe inshuro ebyiri zose.
Umucamanza Andrew Carter niwe wari usanzwe afite urubanza rwa Diddy aho yashyizweho na Perezida Barack Obama mu 2011, icyakora ntabwo hatangajwe impamvu yambuwe uru rubanza.
Carter yanze inshuro ebyiri ingwate ya Diddy yo kuburana ari hanze, kuko yagaragazaga ko nta mpamvu yumvikana yatuma asohorwa muri gereza kuko ashinjwa ibyaha bikomeye.
Ndetse hagaragajwe impamvu nyinshi zo kutemererwa gusohorwa muri Gereza kuko bakeka ko Diddy yahita acika akoresheje indege bityo urubanza rukaba rwahita rupfuba.
Kuri ubu Diddy akomeje gufungirwa muri gereza ya Metropolitan Detention Center iri muri Brooklyn i New York, aho byemezwa ko iri muri gereza mbi muri Amerika kuko ngo abantu banicana.
Ibirego birenga 100 bimaze gutangwa mu nkiko bishinja Diddy wagiye akorera abantu ibiteye ubwoba birimo gusambanya abagore kubatoteza n’ibindi bitandukanye mu birori yakoreraga iwe mu rugo mu bihe byatambutse.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…