Kuri uyu wa 03 Ukwakira 2024 nibwo hasohotse itangazo rivuga ko Arun Subramanian ari we wahawe inshingano zo gukurikira ibirego bya ‘Sean Combs Diddy’ P. Diddy ushinjwa ibyaha bitandukanye byerekeranye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
CNN dukesha iyi nkuru ivugga ko uyu mucamanza mushya yashyizweho na Perezida Joe Biden mu 2022 atangira akazi mu 2023 akaba asanzwe ari inzobere mu manza mbonezamubano.
Arun Subramanian agiye gutangira yiga ubusabe bwa Diddy wasabye ku nshuro ya gatatu ko yaburana ari hanze ku ngwate y’inzu ye iri Miami ihagaze agaciro ka miliyoni 50$ yanzwe inshuro ebyiri zose.
Umucamanza Andrew Carter niwe wari usanzwe afite urubanza rwa Diddy aho yashyizweho na Perezida Barack Obama mu 2011, icyakora ntabwo hatangajwe impamvu yambuwe uru rubanza.
Carter yanze inshuro ebyiri ingwate ya Diddy yo kuburana ari hanze, kuko yagaragazaga ko nta mpamvu yumvikana yatuma asohorwa muri gereza kuko ashinjwa ibyaha bikomeye.
Ndetse hagaragajwe impamvu nyinshi zo kutemererwa gusohorwa muri Gereza kuko bakeka ko Diddy yahita acika akoresheje indege bityo urubanza rukaba rwahita rupfuba.
Kuri ubu Diddy akomeje gufungirwa muri gereza ya Metropolitan Detention Center iri muri Brooklyn i New York, aho byemezwa ko iri muri gereza mbi muri Amerika kuko ngo abantu banicana.
Ibirego birenga 100 bimaze gutangwa mu nkiko bishinja Diddy wagiye akorera abantu ibiteye ubwoba birimo gusambanya abagore kubatoteza n’ibindi bitandukanye mu birori yakoreraga iwe mu rugo mu bihe byatambutse.
Nyakubahwa Perezida w'u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, yagize…
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…