Umwe mu bakobwa bakomoka ku babyeyi ba Banyarwanda bakorera umuziki wabo mu gihugu cya Uganda Fille Umutoni yamaze gusezererwa mu kigo ngororamuco yaramazemo amezi atandatu.
Fille warumaze kwigarurira abakunzi batari bake kubera igikundiro yari yajyanwe mu kigo ngororamuco nyuma yo kubatwa n’ibiyobyabwenge.
Ni amakuru yamenyekanye atangajwe na MC Kats, wishimiye kongera kubona umukunzi agururwa ibuzima nyuma y’igihe atorohewe n’ibibazo by’iyobyabwenge byatumaga ubona ko ata umurongo bikanabaviramo guhora bashwana bya hato na hato.
Uyu MC Kats niwe banabyaranye umwana w’umukobwa bise Abigail Farica Bwiza Kisakye.
Mu mashimwe yatangaje MC Kats yagize ati “Ameze neza. Ndishimye kuba inshuti yanjye ivuye mu kigo ngororamuco kuko biba ari urugendo rutoroshye. Igihe cy’amezi atandatu ni kinini cyane.”
Uyu mugabo yavuze ko Fille yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge ubwo bari bagitangira kugirana amakimbirane mu rukundo rwabo.
Ni ibintu avuga byatewe n’ikigare cy’inshuti ze zagiye zimwoshya zimubwira ko gukoresha ibyo biyobyabwenge byatuma yiyibagiza ibibazo yarafite.
Kuko byaje gutuma aba bombi bigeraho mu mwaka 2023 bagatandukana, kuko yarushijeho gufata ibiyobyabwenge cyane bikubitana n’ikibazo cy’ubukene yahuye nacyo, bitumwa bimubata cyane yisanga yagiye mu kigo ngororamuco.
Bivugwa ko MC Kats na Fille Umutoni bashobora gusubirana nyuma y’imyaka 10 bamaze bakundana.
Fille Umutoni n’ubwo afite ubwenegihugu bwa Uganda akomoka ku babyeyi ba Banyarwanda, kuri Se umubyara witwa Peter Rwibasira na Mama we Odette Rwibasira.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…