Umwe mu bakobwa bakomoka ku babyeyi ba Banyarwanda bakorera umuziki wabo mu gihugu cya Uganda Fille Umutoni yamaze gusezererwa mu kigo ngororamuco yaramazemo amezi atandatu.
Fille warumaze kwigarurira abakunzi batari bake kubera igikundiro yari yajyanwe mu kigo ngororamuco nyuma yo kubatwa n’ibiyobyabwenge.
Ni amakuru yamenyekanye atangajwe na MC Kats, wishimiye kongera kubona umukunzi agururwa ibuzima nyuma y’igihe atorohewe n’ibibazo by’iyobyabwenge byatumaga ubona ko ata umurongo bikanabaviramo guhora bashwana bya hato na hato.
Uyu MC Kats niwe banabyaranye umwana w’umukobwa bise Abigail Farica Bwiza Kisakye.
Mu mashimwe yatangaje MC Kats yagize ati “Ameze neza. Ndishimye kuba inshuti yanjye ivuye mu kigo ngororamuco kuko biba ari urugendo rutoroshye. Igihe cy’amezi atandatu ni kinini cyane.”
Uyu mugabo yavuze ko Fille yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge ubwo bari bagitangira kugirana amakimbirane mu rukundo rwabo.
Ni ibintu avuga byatewe n’ikigare cy’inshuti ze zagiye zimwoshya zimubwira ko gukoresha ibyo biyobyabwenge byatuma yiyibagiza ibibazo yarafite.
Kuko byaje gutuma aba bombi bigeraho mu mwaka 2023 bagatandukana, kuko yarushijeho gufata ibiyobyabwenge cyane bikubitana n’ikibazo cy’ubukene yahuye nacyo, bitumwa bimubata cyane yisanga yagiye mu kigo ngororamuco.
Bivugwa ko MC Kats na Fille Umutoni bashobora gusubirana nyuma y’imyaka 10 bamaze bakundana.
Fille Umutoni n’ubwo afite ubwenegihugu bwa Uganda akomoka ku babyeyi ba Banyarwanda, kuri Se umubyara witwa Peter Rwibasira na Mama we Odette Rwibasira.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…