IMIKINO

Amatariki y’umukino wa APR Fc na Rayon Sports yahinduwe, ntibyakirwa neza

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko Umukino wagombaga guhuza APR FC na Rayon Sports wari uteganyijwe tariki 19 Ukwakira 2024, wasubitswe nyuma yaho APR FC itanze ubusabe ko ingengabihe isanzwe ya Shampiyona yakubahirizwa, umukino ugashakirwa undi munsi wakinwaho.

Aya makipe azwi ho guhangana cyane (bakayita abakeba) mu Rwanda, yagombaga guhurira kuri Stade Amahoro tariki 19 z’uku kwezi mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatatu wa shampiyona wagombaga gukinwa tariki 14 Nzeri ubwo APR FC yahuriraga na Pyramids FC kuri icyo kibuga.

APR FC yandikiye Urwego rutegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere (Rwanda Premier League) irubwira ko itumva impamvu uyu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatatu wa shampiyona waje mbere y’ibindi birarane bibiri ifite, bityo isaba ko hakurikizwa ingengabihe ya nyayo ya shampiyona.

Chairman wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Youssuf Hadji, yemeje ko umukino Rayon Sports yari guhuramo na APR FC ku wa 19 Ukwakira, wasimbujwe uwo iyi kipe ya APR FC izahuramo na Gasogi United ku munsi wa gatandatu.

Ati: “Twari twazanye “derby” mbere kubera ko nta handi twari twabonye tuyishyira muri week-end nk’umukino ukomeye. Tugiye gukurikiza ingengabihe ya Shampiyona isazwe, bivuze ko APR FC izahura na Gasogi United kuri uwo munsi.”

Amakuru ahari ni uko nyuma y’umukino w’u Rwanda na Bénin tariki ya 15 Ukwakira 2024, ikibuga cya Stade Amahoro kizaba gihagaritswe gukoreshwa kugira ngo kibanze gitunganywe neza ndetse hanakorwe imwe mu mirimo itari yarangiye neza.

Abakundi ba ruhago banenze uyu mwanzuro wa Rwanda Premier League bashingiye kuri ayo makuru maze bakeka ko ntayandi mahirwe ahari yo kubona stade amahoro vuba, bityo ko aho bazajyana uyu mukino hose bizabishya ubukeba.

Christian

Recent Posts

Paul Pogba agiye kugaruka mu kibuga nyuma yo kugabanyirizwa ibihano

Umufaransa Paul Pogba wegukanye igikombe cy'Isi 2018, wari warafatiwe ibihano byo kumara imyaka ine adakina…

6 hours ago

REG WBBC yatsinze APR WBBC yegukanye umukino wa mbere muri ‘BetPawa Playoffs’ 2024

Mu mukino utari woroshye ikipe ya REG REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 68-67 mu…

8 hours ago

Sinzi niba amatora yo muri Amerika azaba ari amahoro – Biden

Ku wa gatanu, tariki ya 4 Ukwakira, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe…

9 hours ago

Sheebah Karungi yagaragaye mu gitaramo akuriwe-Amafoto

Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, umuhanzikazi wo muri Uganda…

10 hours ago

Bushali yasogongeje abakunzi be album yise ‘Full Moon’ ishingiye ku buzima yanyuzemo

Kera kabaye umuraperi w'injyana ya KinyaTrap, Bushali yumvishije abakunzi be album yise ‘Full Moon’ yakomeje…

10 hours ago

Gen Muhoozi yikomye Ambasaderi wa Amerika muri Uganda wubahutse Se

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n'imfura ya Perezida wa Uganda Yoweri…

1 day ago