IMIKINO

Amatariki y’umukino wa APR Fc na Rayon Sports yahinduwe, ntibyakirwa neza

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko Umukino wagombaga guhuza APR FC na Rayon Sports wari uteganyijwe tariki 19 Ukwakira 2024, wasubitswe nyuma yaho APR FC itanze ubusabe ko ingengabihe isanzwe ya Shampiyona yakubahirizwa, umukino ugashakirwa undi munsi wakinwaho.

Aya makipe azwi ho guhangana cyane (bakayita abakeba) mu Rwanda, yagombaga guhurira kuri Stade Amahoro tariki 19 z’uku kwezi mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatatu wa shampiyona wagombaga gukinwa tariki 14 Nzeri ubwo APR FC yahuriraga na Pyramids FC kuri icyo kibuga.

APR FC yandikiye Urwego rutegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere (Rwanda Premier League) irubwira ko itumva impamvu uyu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa gatatu wa shampiyona waje mbere y’ibindi birarane bibiri ifite, bityo isaba ko hakurikizwa ingengabihe ya nyayo ya shampiyona.

Chairman wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Youssuf Hadji, yemeje ko umukino Rayon Sports yari guhuramo na APR FC ku wa 19 Ukwakira, wasimbujwe uwo iyi kipe ya APR FC izahuramo na Gasogi United ku munsi wa gatandatu.

Ati: “Twari twazanye “derby” mbere kubera ko nta handi twari twabonye tuyishyira muri week-end nk’umukino ukomeye. Tugiye gukurikiza ingengabihe ya Shampiyona isazwe, bivuze ko APR FC izahura na Gasogi United kuri uwo munsi.”

Amakuru ahari ni uko nyuma y’umukino w’u Rwanda na Bénin tariki ya 15 Ukwakira 2024, ikibuga cya Stade Amahoro kizaba gihagaritswe gukoreshwa kugira ngo kibanze gitunganywe neza ndetse hanakorwe imwe mu mirimo itari yarangiye neza.

Abakundi ba ruhago banenze uyu mwanzuro wa Rwanda Premier League bashingiye kuri ayo makuru maze bakeka ko ntayandi mahirwe ahari yo kubona stade amahoro vuba, bityo ko aho bazajyana uyu mukino hose bizabishya ubukeba.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

4 hours ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

2 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

2 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

3 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

3 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

3 days ago