IMYIDAGADURO

Bushali yasogongeje abakunzi be album yise ‘Full Moon’ ishingiye ku buzima yanyuzemo

Kera kabaye umuraperi w’injyana ya KinyaTrap, Bushali yumvishije abakunzi be album yise ‘Full Moon’ yakomeje gutegerezwa na benshi, mu birori byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024.

Ni mu birori byabereye muri BK Arena byitabirwa n’abantu bake, aho Bushali yasobanuye byinshi kuri iyi album, ndetse avuga ko yagizwemo uruhare n’abasirikare babiri b’inshuti ze ndetse n’umugore we.

Ni album ‘Full Moon’ igizwe n’indirimbimo 17, ikaba yarakozwe na producer batandukanye.

Yashimangiye ko iyi album ishingiye ku buzima yanyuzemo, avuga ko impamvu yahisemo kuyita Full Moon, ari uko ukwezi ari ingirakamaro mu buzima bw’umuntu.

Yagaragaje ko ukwezi gutanga urumuri mu ijoro, by’umwihariko avuga ko abashinzwe umutekano babyumva neza kurusha abandi.

Bamwe mu baje kumva iyi album, barimo Kivumbi King, Juno Kizigenza, Bruce The 1st, Rocky Kimomo, Anita Pendo, Davis D n’abandi batandukanye.

Nyuma y’uko arangije kubumvisha iyi album, habayeho igikorwa cyo kugura imipira yanditseho izina ry’iyi album mu rwego rwo kumutera inkunga, aho Anita Pendo yahise atanga bihumbi 100.

Iyi ni album byari byitezwe ko ijya hanze ku wa 18 Nzeri 2024 ariko ntibyakunda, ikaba iriho abahanzi batandukanye bakoranye barimo Kivumbi King, B-Threy na Khaligraph Jones.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

15 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

15 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago