Mu mukino utari woroshye ikipe ya REG REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 68-67 mu mukino wa mbere mu ya nyuma ya Kamarampaka muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball y’abagore.
Uyu mukino wabaye ku wa Gatanu, tariki 4 Ukwakira 2024 muri Petit Stade i Remera witabirwa na Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard ari kumwe na Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré.
Ni umukino wari witezwe cyane kuko uretse gutangira guhatanira igikombe cya shampiyona ya Basketball mu bari n’abategarugori.
APR WBBC yinjiye mu mukino kare, Umugwaneza Charlotte na Kamba Yoro Diakite bayitsindira amanota menshi.
Agace ka mbere karangiye APR WBBC iyoboye umukino n’amanota 22 kuri 15 ya REG WBBC.
Mu gace ka kabiri, REG WBBC yatangiranye imbaraga itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Micomyiza Rosine Destiny Philoxy na Victoria Reynolds batsindaga cyane ndetse amakipe yombi anganya amanota 26-26.
Ku rundi ruhande APR WBBC yatakazaga imipira myinshi yatumaga REG WBBC yongera ikinyuranyo cy’amanota.
Aka gace karangiye REG BBC iyoboye umukino n’amanota 40 kuri 30 ya APR WBBC.
Mu gace ka gatatu, REG WBBC yakomeje kongera amanota ibifashijwemo na Micomyiza Rosine na Victoria Reynolds.
Ku rundi ruhande APR WBBC nayo yatsindaga amanota ifashijwe na Kamba Diakite.
Ako gace karangiye REG WBBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 53 Kuri 46 ya APR WBBC.
Mu gace ka nyuma, APR WBBC yagarukanye imbaraga itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Kamba Diakte, Mugwaneza Charlotte na Asouma Uwizeye watsindaga amanota atatu.
Ku rundi ruhande REG BBC nayo yakomeje gutsinda amanota ibifashijwemo na Micyomyiza Rosine na Destiny Philoxy.
Umukino warangiye REG WBBC itsinze APR WBBC bigoranye amanota 68 -67 yegukana intsinzi ya mbere mu mikino ya nyuma ya kamarampaka.
Umukino wa kabiri uteganyijwe ku Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024 Kuri Petit Stade i Remera.
Amakipe yombi agomba guhura mu mikino irindwi, itanze indi gutsinda ine akaba ari yo yegukana Igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…