Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, umuhanzikazi wo muri Uganda Sheebah Karungi yatunguranye mu gitaramo atwite inda nkuru bigaragara ko yitegura kwibaruka umwana wa mbere.
Ni igitaramo cyabereye mu Mujyi wa Kampala yise ‘Neyanziza Concert’ i Lugogo Cricket Oval aho abantu baje ku bwinshi kwinjira byaje kuba ingorabahizi kuko ngo hari bamwe babikomerekeyemo.
Sheebah yinjiye ku rubyino yambaye utwenda tumugaragaza neza ku gice cy’inda ku buryo wabonaga ko atwite nta bisobanuro bindi bigusabye.
Yeretse abakunzi be ko atwite, nyuma y’uko abantu bakomeje kubivuga ariko akabitera utwatsi.
Ubwo yakoraga ikiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga kuri iki gitaramo, yari yavuze ko abantu bazaza kureba ukuri kw’ibivugwa, none ntiyabatengushye.
Bamwe mu bahanzi bakunzwe bafatanyije na Sheebah ku rubyiniro barimo: Nina Roz, Fik Fameica, Lydia Jazmine, Beenie Gunter, King Saha, Grenade Official, Karole Kasita n’abandi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…