Kuwa 6 Ukwakira 2024, mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Murambi ku Kigo Nderabuzima cya Murambi haravugwa inkuru y’Umurwayi wagejejwe ku kigo Nderabuzima bamuketseho icyorezo cya Marburg yahise ahabwa akato ntiyavurwa bimuviramo urupfu.
Bamwe mubo mu muryango wa Mukakalisa witabye Imana babwiye BWIZA ko bashenguwe n’urupfu rw’umntu wabo, aho bavuga ko bakimugeza kwa muganga, babonye arutse amaraso bahita bamwitaza, abo mu muryango we bavuga ko bibajije ukuntu ahawe akato kandi uyu murwayi yari asanzwe ahivuriza bazi uburwayi afite bikabayobera.
Kuri ubu biravugwa ko abakozi bose bo kuri iki kigo Nderabuzima cya Murambi bishyize mukato,ari nabyo bamwe mu bakigana bavugako uyu witabye Imana yaba yazize.
Abagana iki kigo, baganiriye na BWIZA bavuga ko hagomba gushyirwaho uburyo abakora mu nzego z’ubuvuzi bafasha abarwayi mu gihe cy’ibyorezo, kuko bitabaye ibyo abantu bose bajya kwa muganga kwivuza bahagwa bitewe n’abaganga barimo guhita bishyira mu kato bakanga gufasha abarwayi bitwaje ko bababonyemo Marburg kandi batapimwe.
Nyakwigendera wapfuye ku munsi w’ejo tariki ya 7 Ukwakira 2024, abo mu muryango we bavuga ko uwo murambo wahise woroswa ku gitanda nta kindi wakorewe banasabye ko wajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Rutongo aho utakwangirika bawihoreye intero ngo ni Marburg.
Igitangaje umuntu yakwibaza ni uburyo abari barwaje nyakwigendera bo bakomeje ibikorwa byabo no kwigendera mubo basnganywe mu gihe abaganga bo bamaze kwishyira mukato.
Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’inzego zifite ubuzima mu nshingano zabo, ntibyadukundira igihe hari amakuru baraduha turayabagezaho.
Kuwa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, Umusirikare wo mu Ngabo za Uganda, L / Cpl Sserunkuma…
Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…
Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…