IZINDI NKURU

Umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi wasubitswe

Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Ukwakira 2024, Ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda (RDB) kimaze gutangaza ko umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi byasubitswe.

Advertisements

Mu itangazo iki kigo cyashyize hanze, cyavuze ko uyu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi wari uteganyijwe tariki 18 Ukwakira 2024 byasubitswe.

Abana b’Ingagi bari bagiye kwitwa amazina ku nshuro ya 20.

Ni umuhango usanzwe ubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Uyu muhango witabirwa n’abayobozi batandukanye, abashyitsi baba baturutse hirya no hino ndetse n’abaturage baba baje kwihera ijisho ibi birori biba rimwe mu mwaka.

RDB ntiyakomoje ku mpamvu nyiri izina yo gusubika iki gikorwa cyari kigeze kure cyitegurwa, gusa ivuga ko mugihe cya vuba amatariki mashya azatangazwa.

Abana b’Ingagi bateganyijwe kwitwa amazina uyu mwaka 2024, ni 22 nk’uko byemejwe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago