Abafite ubumuga bishimiye Bisi nshya kuko zizaborohereza ingendo
Kuri uyu wa 8 Ukwakira, nibwo ikigo gisanzwe gifite mu nshingano gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange hifashishijwe imodoka zikoresha amashanyarazi (BasiGo), bamurikaga imodoka ebyiri nshya zongewe muzari zisanzwe ariko by’akarusho imwe murizo ikaba izajya ikorera mu ntara zitandukanye zo mu Rwanda, naho indi ikajya mu Mujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bwa BasiGo mu Rwanda bwatangaje ko nyuma y’izi modoka hazaza n’izindi nazo zikora ingendo zihuza umujyi wa Kigali n’Intara.
Doreen Orichaba, n’umuyobozi wa BasiGo mu Rwanda yagize Ati. “Nta mpungenge abantu bagomba kugira kuri bisi zacu zizajya zijya mu ntara kuko twazikoreye amasuzuma, aho twagiye mu ntara zitandukanye zo mu Rwanda, twabonye ko rero zifite ubushobozi bwo kuba zajyayo kandi zikanagaruka.”

Yakomeje agira ati. “Mu kugenzura twagiye mu bice bitandukanye by’igihugu harimo; Musanze, Nyanza n’ahandi, ndetse yewe imodoka imwe igiye gutangira gukorera mu Ntara, iva Nyanza ya Kicukiro yerekeza i Bugesera.”
Izi Bisi kandi zazanye undi mwihariko wuko ‘Abafite Ubumuga’ nabo bashobora kuzigendamo kuko zifite inzira yaho banyura n’igare kandi bakanagenda bisanzuye.
Ibi byemejwe n’Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango Nyarwanda w’abafite Ubumuga bw’ingingo n’abakoresha amagare y’abafite Ubumuga (Rwanda Organisation of Persons with physical Disabilities and wheelchair Users). Bwana Irihose Aimable, nawe wari witabiriye iki gikorwa.
Bwana Irihose Aimable ati: “Nibyo ko natwe ubu dushobora gusura inshuti n’abavandimwe bitatugoye kubera ko mbere iyo washaka kugira ahantu ujya ufite ‘Ubumuga bw’Ingingo’ wakodeshaka imodoka yawe cyangwa se wakoresha uburyo bwa rusange ugasanga wishyuye intebe y’inyuma yose kugira ubashe kugenda wisanzuye ndetse yewe ubone naho ushyira igare ryawe.”
Aimable yakomeje ashima BasiGo ku bufatanye bagiranye akaba anizera ko hari ibindi bizakorwa birenze mu gihe ubufatanye buzakomeza kubaho hagati yabo.
Ati: “Ubu ‘Abafite Ubumuga’ bifuzaga gutembera u Rwanda ariko amikoro akaba make kubera ibiciro by’umurengera byiyongeragaho, kuri ubu ibyo ntibizongera kubaho kandi dufite n’ikizere ko bashobora kubagabanyiriza ibiciro binyuze mu bufatanye tuzagirana.”
Ushinzwe ibikorwa muri BasiGo, Alain Kweli avuga ko bakoranye w’umuryango Nyarwanda w’abafite Ubumuga bw’ingingo n’abakoresha amagare y’abafite Ubumuga kugira ngo nabo babashe kwibona mu bandi kandi nabo babashe gukora ingendo mu buryo buboroheye.
BasiGo ivuga ko izongera imodoka zikoresha amashanyarazi zigera 100 bitarenze mu mezi 10 ari imbere.


Bertrand