Goma: Abaherutse kugwa mu mpanuka y’ubwato bashyinguwe mu marira
Imibiri y’abaherutse guhitanwa n’impanuka y’ubwato mu kiyaga cya Kivu yashyinguwe kuri uyu kane mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ni umuhango witabiriwe n’imiryango yabuze ababo mu marira menshi n’abanyacyubahiro batandukanye b’intara za Kivu zombi.
Imibiri 10 y’abakomoka muri Kivu ya ruguru yose yashyinguwe kw’irimbi rya Makao muri teritware ya Nyiragongo.
Mw’ijambo rye, Guverineri w’intara ya Kivu y’epfo Profeseri Jean Jacques Purusi, avuga ko ibyabaye byose byatewe n’uburangare bwa bamwe mu bayobozi.
Ku ruhande rwa Kivu ya ruguru Guverineri wungirije Ekuka Lipopo Ramuald, we yagaragaje ko nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe mu bikorwa byo kugerageza ko indi mibiri y’abaguye muri ubwo bwato yita ko ari yo myinshi cyane, hagagaragaye ko ubwato bwibiye cyane bukagera kuri metero zirenga 200 z’uburebure.
Abagize imiryango y’ababuze ababo muri iyo mpanuka bavuga ko ibyabaye byateye igihunga gikomeye mu miryango yabo cyane ko hari abagiye babura abantu benshi icyarimwe.
Ekuka Lipopo Ramuald, avuga ko kugeza ubu umubare nyakuri w’abaturage bari muri ubwo bwato utaramenyekana. Gusa bizeza abaturage ko iperereza ryimbitse rigiye gukorwa vuba na bwangu.
Amwe mu masoko atandukanye yagiye avuga ko ubu bwato bwari butwaye abantu abarenga 400. Kugeza ubu ariko nta rwego rwigenga rwari rwatangaza umubare nyakuri.
Muri rusange hashyinguwe imibiri 30 irimo 10 y’abakomoka muri Kivu ya ruguru na 20 bo muri Kivu y’epfo.
Kuva aho iyi mpanuka yabereye mu cyumweru gishize, abayobozi bamwe bashinzwe gusuzuma ibyinjira n’ibisohoka binyura ku cyambu cya Minova mu ntara ya Kivu y’epfo bamaze gufatwa n’inzego za leta mu rwego rw’iperereza ryatangiye kuri iyo mpanuka.