Ikipe ya REG WBBC yatwaye igikombe cya shampiyona ya Basketball y’Abagore nyuma yo gutsinda APR WBBC amanota 71-63, yuzuza imikino ine APR WBBC idakozemo “sweep.”
Mu mukino wa kane wabaye ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, ku isaha ya Saa Moya z’ijoro muri Petit Stade i Remera.
Uyu mukino wagombaga gusiga REG WBBC yegukanye igikombe kuko yari yaratsinze imikino itatu ibanza, cyangwa APR WBBC igatsinda, bagakomeza urugamba rwo gutanguranwa intsinzi enye mu mikino irindwi iba iteganyijwe.
Ikipe y’Ingabo yari inyotewe n’intsinzi ni yo yatangiranye imbaraga zo kubiharanira, ndetse itangira neza itwara agace ka mbere ku manota 18-15.
Igice cya mbere na cyo cyarangiye ikipe y’Ingabo ikiri imbere n’amanota 33-30 kuko amakipe yombi yanganyije amanota 15-15 muri aka gace.
REG WBBC yari yazigamye imbaraga za yo, yaje kwirekura mu gice cya kabiri yegukana agace ka gatatu ku manota 19-13.
Bagiye mu gace ka nyuma REG iri imbere n’amanota 49-46. Ibi byahaga icyizere APR WBBC cyo kuba yakuramo iki kinyuranyo maze ikumva uko intsinzi y’iyi mikino imeze.
Icyakora si ko byabagendekeye kuko REG WBBC yatwaye aka gace ku manota 22-17, itwara igikombe ityo.
Philoxy Destiney Promise w’ikipe y’Ikigo Gishinzwe Ingufu n’Amashanyarazi, ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, aho yatsinze amanota 14 anganya na Ineza Sifa Joyeuse.
Ni mu gihe Uking Kristina Morgan yakoze double-double muri uyu mukino, aho yatsinze amanota 12, akaba uwa mbere ku mipira yahushije inkangara “rebounds” inshuro 16.
Ni igikombe cya gatatu iyi kipe y’Abashinzwe iby’Ingufu itwaye mu myaka ine imaze ishinzwe.
Ku nshuro ya mbere yahise itwara icya 2021, ikurikizaho icya 2022 mbere y’uko APR W BBC itwara icy’umwaka ushize.
Izi kipe zombi zigomba guhagararira u Rwanda mu mikino y’Akarere ka Gatanu izabera muri Zanzibar, kuva tariki ya 27 Ukwakira kugeza tariki ya 2 Ugushyingo 2024.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…