IMYIDAGADURO

Kanye West yashinjwe gushaka kurya umwana na Nyina

Umuraperi Kanye West akomeje gushinjwa ibyaha byinshi birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gushaka kuryamana n’ababyeyi babo abamaze kuryamana nabo.

Nyirabukwe wa Kanye West, Alexandra Censori, yagaragaye bwa mbere kuri uyu wa mbere, tariki ya 14 Ukwakira, nyuma yuko bigaragaye ko uyu muraperi bivugwa ko amwibasiye akamuvugaho amagambo atari meza.

Bivugwa ko Kanye w’imyaka 47 yabwiye umugore we Bianca Censori ko ashaka kuryamana na Nyina mu gihe rwose yaba arimo kubireba, uyu wahoze ari umukunzi we avuga ko biri mu byamugoye kubyakira.

Ubwo yegeraga Daily Mail ikorera muri Australia, Kuri uyu wa mbere, mu Muji wa Melbourne, Alexandra yavuze ko ntakintu aza kugira icyo atangaza mu makuru aheruka kuvugwa ku mukwe we maze amusaba kubigira ibanga.

Ibi bibaye nyuma y’uko umukinnyi Lauren Pisciotta wahoze ari icyamamare ku rubuga rwa OnlyFans yareze Kanye West muri Kamena kubera ko yaba yaramuhohoteye akamufata ku ngufu kandi agakomeza kumukurikirana mu gihe yamukoreraga mu mwaka 2021-22.

Mu ijoro ryo ku wa gatanu, tariki ya 11 Ukwakira, Lauren yatanze ibirego byinshi mu rukiko byahinduwe biri mu mpapuro 88 bibangamira ibirego bishya.

Bivugwa ko muri ibyo birego birimo n’imvugo Kanye West yakundaga gucyurira abo yabaga amaze kuryamana nabo ababwira ko ashaka gukorana imibonano mpuzabitsina n’aba Nyina babo.

Bivugwa kandi ko yohereje Lauren amashusho ku ya 28 Nzeri 2022, y’ikiganiro bagiranye cyanditse hagati ye na Bianca kijyanye no gushaka kuryamana na Nyina.

Ibi bigaragara mu kirego cyasobanuye na Lauren wavuze inyandiko Kanye West yandikiye Bianca agira ati “Ndashaka kuryamana na Nyoko, mbere y’uko agenda”.

Icyo gihe Bianca yari muri Amerika ku byerekeye akazi, naho Nyina Alexandra, yari yagiye gusura i Los Angeles avuye muri Australia.

Lauren yavuze ko Bianca yasubije Kanye West mu nyandiko bagiranye yamaganira kure ibyo yamubwiraga.

Christian

Recent Posts

REG WBBC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024, itsinze APR WBBC idakozemo-AMAFOTO

Ikipe ya REG WBBC yatwaye igikombe cya shampiyona ya Basketball y’Abagore nyuma yo gutsinda APR…

4 days ago

Musengamana Béatha waririmbye ‘Azabatsinda Kagame’ yahawe inzu ihenze i Kamonyi (Amafoto)

Musengamana Béatha waririmbye indirimbo ‘Azabatsinda’ yifashishijwe cyane mu kwamamaza Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi…

5 days ago

Goma: Abaherutse kugwa mu mpanuka y’ubwato bashyinguwe mu marira

Imibiri y’abaherutse guhitanwa n’impanuka y’ubwato mu kiyaga cya Kivu yashyinguwe kuri uyu kane mu mujyi…

6 days ago

REG WBBC isigaje umukino umwe ikegukana igikombe cya shampiyona umwaka 2024

REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 82-66, ibona intsinzi ya gatatu mu mikino ya nyuma…

6 days ago

Abafite ubumuga bishimiye Bisi nshya kuko zizaborohereza ingendo

Kuri uyu wa 8 Ukwakira, nibwo ikigo gisanzwe gifite mu nshingano gutwara abagenzi mu buryo…

6 days ago

Perezida Museveni ari gushaka kunga umuhungu we na Ambasaderi wa Amerika baheruka gushyamirana

Kuwa Kane w'iki cyumweru, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, arateganya guhura na Ambasaderi wa…

1 week ago