IMYIDAGADURO

Liam Payne wahoze mu itsinda One Direction yitabye Imana ku myaka 31

Umuhanzi Liam Payne wahoze mu itsinda rya One Direction ryamamaye cyane mu myaka yashize yitabye Imana ku myaka 31.

Urupfu rwa nyakwigendera rwamenyekanye kuri uyu wa gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, aho Liam Payne yahanutse ku igorofa rya gatatu muri hotel yararimo yitwa ‘La Casa Sur Hotel’ iherereye muri Argentina i Buenos Aires, akagwa ku rubaraza rwayo.

Ni amakuru kandi yaje no kwemezwa n’igipolisi cyo muri uwo Mujyi.

Bagize bati “Payne yahanutse agwa nabi bimuviramo gukomereka bikabije, gusa abaganga baje kwemezwa ko yamaze gushiramo umwuka.”

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi cya Buenos Aires, Pablo Policicchio yemeje ko Liam Payne yakoze igikorwa gisa no kwiyahura kuko yanutse kubwe avuye akagwa hasi ku rubaraza.

Umuvugizi yakomeje avuga ko bahise bahamagara Polisi yaho ngaho barebe nimba ataba yanyoye ibisindisha cyangwa akaba yakoresheje ibiyobyabwenge.

Policicchio yavuze ko abari hafi ya hotel bumvise urusaku rw’ikintu kiguye inyuma ku ibaraza rya hoteli basanga ni nyakwigendera Liam Payne.

Alberto Crescenti ukuriye ubuvuzi bwa Leta bwihuse, yavuze ku mbuga za televiziyo ya Todo yo muri Argentine ko abayobozi barimo gukora iperereza ku byerekeranye n’urupfu kandi ko ryatangiye.

Umwongereza Liam Payne ni umwe mu bahanzi bakomeye bari bagize itsinda rya One Direction ryari rigizwe n’abasore batanu ryakunzwe n’abatari bake ku Isi kubera imiririmbire yabo

Nyakwigendera Liam Payne asize umwana w’umuhungu yabyaranye na Cheryl Chloe bari bashakanye mu mwaka 2016, bakaza gutandukana mu mwaka 2018.

Liam Payne yitabye Imana ku myaka 31 aguye ku rubaraza rwa Hotel muri Argentina
Itsinda One Direction ryo mu Bwongereza ryaciye ibintu ku Isi

Christian

Recent Posts

Oda Paccy yahishuye amarozi yibera mu muziki Nyarwanda nawe ataramusize

Umuraperikazi Oda Paccy yatangiye urugendo rukomeye yanyuzemo mu muziki birimo n'uko yahuye n'amarozi mu bikorwa…

18 hours ago

Bukuru Christopher wananiwe muri APR Fc na Rayon Sports yerekeje ubuzima bwe muri As Kigali

Bukuru Christophe wanyuze mu makipe menshi mu Rwanda arimo nka APR Fc na Rayon Sports,…

20 hours ago

Muhanga: Abaturage basogongejwe ku binyobwa bya Kasesa ubundi barabyina karahava

Ubwo uruganda rukora inzoga Kasesa Distillers & Distributors ltd bageraga i Muhanga bakiranywe yombi, maze…

2 days ago

Kanye West yashinjwe gushaka kurya umwana na Nyina

Umuraperi Kanye West akomeje gushinjwa ibyaha byinshi birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gushaka kuryamana…

4 days ago

REG WBBC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024, itsinze APR WBBC idakozemo-AMAFOTO

Ikipe ya REG WBBC yatwaye igikombe cya shampiyona ya Basketball y’Abagore nyuma yo gutsinda APR…

6 days ago

Musengamana Béatha waririmbye ‘Azabatsinda Kagame’ yahawe inzu ihenze i Kamonyi (Amafoto)

Musengamana Béatha waririmbye indirimbo ‘Azabatsinda’ yifashishijwe cyane mu kwamamaza Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi…

7 days ago