INKURU ZAMAMAZA

Muhanga: Abaturage basogongejwe ku binyobwa bya Kasesa ubundi barabyina karahava

Ubwo uruganda rukora inzoga Kasesa Distillers & Distributors ltd bageraga i Muhanga bakiranywe yombi, maze nabo baha abaturage icyo kunywa n’umuziki barizihirwa.

Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024 hatangizwa iyamamaza bikorwa rizazenguruka ibice bitandukanye by’ogihugu, dore ko ku munsi wa mbere byari ibirori mbaturamugabo.

Mureramanzi utwara igare muri uyu Mujyi wa Muhanga yavuze ko n’ubwo hari abakora akazi basinze, we bitamubuza gusoma kuri ka Kasesa ubundi agatwara abagenzi n’imbaraga, aho yagize Ati: “Iyo ari kamwe ukarenzaho kandi n’abantu ukabatwara ntakibazo, usiba gusinda, akangaka ko karabikora kuko izindi zigira volt 42 mu gihe Kasesa yo ifite volt 43.”

Mureramanzi wavuze imyato inzoga za Kasesa Distillers & Distributors ltd gusa agira inama yo kutanywa basinde

Yakomeje avuga ko gashobora kugusindisha ariko we avuga ko atajya arengera ngo anywe cyane, dore ko kandi yanishimiye ibiciro kuko ako yarimo anywa yari akaguze amafaranga igihumbi gusa.

Uwitwa Dufatanye Devota ukora ubuzunguzayi we yagize ati: “Mu buzima bwanjye nakunze kubaho mba mu bitaro mfite ikibazo cy’ubumuga nkajya mbaho ntishimye, ariko ubungubu iyo mbonye ibirori nk’ibi cyane cyane Kasesa abantu babyina buri wese akabyina akisanzura, n’umva nyine ari byiza cyane.”

Devota yahawe impano ya Kasesa Distillers & Distributors ltd

Ku bijyanye n’uburyo Devota yahembwemo mu birori bya Kasesa yakomeje agira ati: “Nagakunze, nyine nanjye nisanze nk’abandi bakatubwira ibyo tugomba gukora wabitsinda bakaguhemba , nanjye rero nabitsinze barawumpa (umupira yari yambaye).”

Janvier Nyabyenda ushinzwe iyamamaza bikorwa ry’ibicuruzwa bya Kasesa Distillers & Distributors ltd yavuze ko bishimiye uburyo bakiriwe i Muhanga bwa mbere bitewe n’uko bahise bishimira ibikorwa byabo.

Janvier yagize ati: “Ibi bintu twabitekerejeho nk’ubuyobozi bw’uruganda twifuza ko hirya no hino twazahagera dukangurira abantu kumenya ibicuruzwa bya Kasesa kuko bigiye bizwi mu bice bimwe na bimwe cyane cyane ibyo mu mujyi, ni muri urwo rwego twagiye duhitamo kwinjira no mu nkengero z’umujyi .”

Yavuze ko gahunda ari ugucengera mu baturage ku buryo hirya no hino bamenya ibicuruzwa bya Kasesa.

Yatubwiyeko Kasesa ari uruganda rwubatse amateka mu nzoga z’amarikeri (Liquors) kuko rwatangiye cyera cyane ku buryo rumaze imyaka irenga 12 kandi ibicuruzwa byayo bikaba byizewe.

Iyi nzoga ya Kasesa yashyizwemo icyanga ku buryo iryoha kandi ikaba idatera amavunane (hangover) kuko wayinyoye.

Kasesa Distillers & Distributors ltd ikora amoko agera kuri 7 y’inzoga arimo iyitwa Cabinet Coconut, Star Waragi, Proffessor, Kasesa Pure Waragi, Kasesa Original, ndetse hakaza n’indi nzoga yitiriwe umugabane yitwa African Gin.

Abaturage ba Muhanga bari bitabiriye ku bwinshi
Abaturage ba Muhanda bashyizwe igorora nyuma yo kwegerezwa ibinyobwa bya Kasesa Distillers & Distributors ltd

Christian

Recent Posts

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 hours ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

18 hours ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

1 day ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

1 day ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

2 days ago

Diamond Platnumz yatakambiye Perezida Suluhu ko yabubakira igikorwaremezo kimeze nka Arena yo mu Rwanda

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz yasabye Perezida Samia Suluhu Hassan gushyiraho inyubako yakira ibitaramo…

2 days ago