IMYIDAGADURO

Oda Paccy yahishuye amarozi yibera mu muziki Nyarwanda nawe ataramusize

Umuraperikazi Oda Paccy yatangiye urugendo rukomeye yanyuzemo mu muziki birimo n’uko yahuye n’amarozi mu bikorwa yatangije kuri shene ye ya YouTube.

Advertisements

Mu buhamya bwa mbere uyu muhanzikazi yasohoye, yakomoje ku nkuru zirimo uko yasibiwe indirimbo ‘Rendez Vous’ cyane ko iyo benshi bazi ari iya kabiri bakoze dore ko iya mbere yari yasibwe.

Oda Paccy wahishuye ko iyi ndirimbo yari yayikoranye n’abahanzi barimo Urban Boys,Dream Boys, Alpha Rwirangira, Jay Polly, Uncle Austin na King James.

Iyi yari yakozwe na Junior Multisystem yasibwe numuntu baje kumenya nyuma (ariko atigeze atangaza) kubera ishyari ry’uko bari bakoze indirimbo ihuriwemo n’abahanzi benshi kandi cyari igihe zigezweho.

Uretse uru rugero rw’ishyari yagiriwe, Oda Paccy yakomoje ku nshuro zigera kuri eshatu yarozwe n’abahanzi bagenzi be ubwo yari yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, aho bagombaga guhurira n’abandi bahanzi umwe muri bo amukora mu musatsi amubeshya ko hari akantu kagiyemo, naho awutwaye ngo amurogeremo.

Ati “Nkiva aho gahunda zirangiye naratashye numva ndakonje ariko ndi kubira ibyuya byinshi, mu rugo barambonye bibaza ibimbayeho, bahamagara umuntu bari bazi w’umunyamasengesho, nawe ahageze asanga atanyibashisha wenyine.”

Oda Paccy avuga ko uyu munyamasengesho ari we wahamagaye mugenzi we yari yizeye maze aramusengera amuha amazi yo kunywa bityo amubwira ibyabaye n’uko yarozwe.

Ati “Umunyamasengesho yarambajije ati ’wagiye kuri moto, ugeze aho wari ugiye hari umuntu wa mbere mwahuye aragusuhuza, uwa kabiri yakubwiye ngo hari ikintu ufite mu mutwe. Urumva iyo umuntu akubwiye gutyo uhita utangira kwibuka abantu ba mbere wahuye nabo, ni inde? Mpita nibuka umuntu wambwiye ngo hari ikintu ufite mu mutwe. Ndavuga nti yego, nawe ati baguhumanyije.”

Paccy ahamya ko uretse uwo munyamasengesho wamusengeye agakira hari izindi nshuro ebyiri yarozwe zirimo ubwo yarogwaga mu muhogo ndetse ho akaba yaranahabagishije ndetse n’iyo bamuroze amatwi ye ntiyumve neza.

Uyu mugore ugarutse ku bugome n’imitima mibi iba mu muziki w’u Rwanda, yiyongereye ku bandi bahanzi bagiye babikomozaho bagahamya ko baroze abantu batandukanye.

Mu beruye bagahamya ko barozwe harimo Riderman udakunze guhisha ko bagerageje kumuroga inshuro ebyiri zose Imana igakinga akaboko.

Oda Paccy ahamya ko muri iyi minsi agiye gushyira hanze byinshi mu bintu byagiye bimubaho abantu batigeze bamenya.

Oda Paccy yahishuye ko yahawe uburozi
Umuraperikazi Oda Paccy yavuze ku bintu byibera mu muziki Nyarwanda birimo n’amarozi

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago