IMYIDAGADURO

Byemejwe ko Liam Payne wahoze mu itsinda ‘One Direction’ yapfuye yiyahuye

Nyuma y’uko kuwa 16 Ukwakira 2024, inkuru y’incamugongo yasesekaye mu bakunzi by’umuziki by’umwihariko abakundaga itsinda rya ‘One Direction’ umwe mu bari bagize iryo tsinda Liam Payne yitabye Imana bitunguranye.

Advertisements

Liam Payne yapfuye ahanutse mu igorofa ry’icyumba yararagamo aho yari mu gihugu cya Argentina.

Benshi mu bakunzi b’uyu muhanzi wari mu bagize itsinda ry’ubatse izina ku Isi, babajwe no kumva yitabye Imana ku myaka 31.

Polisi yo muri Buenos Aires muri Argentina mu makuru yatanze yavuze ko Liam Payne yapfuye nyuma yo gusimbukira muri pisine yari munsi y’icyumba cya hoteli yari acumbitsemo ahita yitaba Imana.

Liam yari mu igorofa rya gatatu rya hoteli yitwa hotel Casa Sur iri Buenos Aires, aho abaganga bemeje ko yaviriye amaraso imbere mu mubiri n’inyuma.

Polisi kandi yatangaje ko mu cyumba cye hasanzwemo inzoga ya whiskey iri mu bwoko bwa likeri, Telefone ndetse n’ibindi ariko bigaragara ko harimo akavuyo kenshi n’ibiyobyabwenge.

Icyakora ntabwo baramenya neza icyamuteye kwiyahura, n’ubwo bivugwa ko yari amaze iminsi yiruka inyuma y’umukobwa bahoze bakundana witwa Maya Henry batandukanye mu 2022.

Maya yari aherutse kujya kuri TikTok avuga ko Liam yagerageje cyane kumwikururaho nyuma yo gutandukana na we muri Mata 2022, akazajya amwoherereza ubutumwa kenshi.

Yavuze ko yanakoreshaga nimero za terefone zitandukanye amuhamagara ndetse agakoresha na konti nshya za iCloud kugira ngo amwohereze ubutumwa, ari nako yahoraga ahamagara Nyina.

Liam na Maya batangaje ko batandukanye nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze bakundana, aho bivugwa ko Liam yari yaciye inyuma uyu mukunzi we.

N’ubwo bimeze bitya, Liam yari mu rukundo n’umukobwa witwa Kate Cassidy ndetse bari barajyanye muri Argentina, dore ko uyu musore asanzwe ari Umwongereza.

Nyakwigendera Liam Payne yapfuye asize umwana w’umuhungu yabyaranye na Cheryl Chloe bari barashakanye mu mwaka 2016, baje gutandukana mu mwaka 2018.

Liam Payne yahoze mu itsinda ‘One Direction’ ryamamaye ku Isi

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago