Mu gihugu cya Nigeria, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Ovoderie Stephen washyize hanze ubutumire bw’ubukwe bwo gushaka abagore babiri icyarimwe kandi umunsi umwe.
Uyu mugabo wahawe akazina ka Otele utuye mu gace ka Delta mu gihugu cya Nigeria kuri ubu ari mu myiteguro yo gushaka abagore babiri umunsi umwe inkuru ikomeje kuvugisha benshi.
Ni ubukwe buteganyijwe kuba tariki 27 Ukwakira 2024, bukazabera mu Majyepfo ya Isoko mu gace ka Delta.
Nk’uko bigaragara mu butumire, Otele azakorana ubukwe n’uwitwa Iruoghene Friday na Ufuoma Godwin aho bizaba ari ku Cyumweru ahazwi nka Uzere Kingdom.
Imihango ibarinza ubukwe isanzwe ikorwa muri icyo iteganyijwe tariki 25-26 Ukwakira 2024, bigendanye naho umugeni atuye.
Bamwe mu nshuti z’uyu mugabo bagiye ku mbuga nkoranyambaga batangira kumushimira no kugaragaza ku mushyigikira bikomeye ku mwanzuro yafashe.
Amakuru aravuga ko abo bageni bombi bamaze kumvikana ku buryo ntakibazo biteguye kubana n’uyu mugabo wiyemeje kubarongorera umunsi umwe.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…