INKURU ZIDASANZWE

Itorero ‘Zeraphat Holy Church’ ryasabwe gufunga imiryango, rinamburwa ubuzima gatozi

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwamaze guhagarika ibikorwa byose rinambura ubuzima gatozi, itorero Zeraphat Holy Church riri mu Karere ka Rubavu, rya Pasiteri HARERIMANA Jean Bosco uherutse gutabwa muri yombi akekwaho kurya umuyoboke we ituro rya miliyoni 10 Frw.

RGB ivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’Ubugenzuzi bwakozwe n’uru rwego, bwagaragaje ko iri torero ritubahiriza ibiteganywa n’itegeko.

RGB ivuga ko zimwe mu mpamvu zashingiweho mu kwambura icyangombwa cy’ubuzima gatozi iri torero harimo “kubangamira amahoro n’umutekano bya Rubanda, ituze n’ubuzima byabo, umuco mbonezabupfura, imyitwarire myiza, hamwe n’ubwigenge n’uburenganzira shingiro by’abandi.”

RGB mu itangazo ryayo ivuga ko imenyesheje umushumba Mukuru w’Iiri torero, Pasiteri Harerimana Jean Bosco ukiri mu butabera, ko itesheje agaciro icyangombwa cy’ubuzima gatozi cy’Itorero Zeraphat Holy Church No 51/RGB/RBO/2016 cyo kuwa 28/03/2016.

Itorero ryamenyeshejwe ko rigomba guhita rihagarika ibikorwa byose.

Uru rwego rwatangaje ko mu rwego rwo gucunga umutungo w’itorero ryambuwe ubuzima gatozi, risabwa gutanga urutonde rwuzuye rw’imutungo y’itorero harimo ubutaka, inyubako, ibikoresho, umutungo w’amafaranga ndetse n’indi mitungo yose iri mu izina ry’iri torero mu gihe kitarenze iminsi 15, uhereye igihe bakiriye ibaruwa.

RGB kandi yambuye ubuzima gatozi indi miryango ishingiye ku myemerere 13 irimo n’itorero Umuriro wa Penteko mu Rwanda, indi ine ihagarikwa by’agateganyo.

Ni nyuma yo gutahurwaho ibibazo birimo kutubahiriza amategeko, ibibazo mu miyoborere, amakimbirane hagati y’abayobozi bayo, kubangamira amahoro n’Ituze by’abaturage n’ibindi.

Christian

Recent Posts

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 hours ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

5 hours ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

21 hours ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

1 day ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

1 day ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

2 days ago