MU MAHANGA

Manchester United yirukanye umutoza Erik Ten Hag

Umudage Erik Ten Hag wari umutoza mukuru yirukanwe mu ikipe ya Manchester United.

Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester United bwatangaje ko bwamaze gutandukana n’uwari umutoza mukuru w’ikipe Erik Ten Hag.

Erik Ten Hag ntiyeretswe umuryango wenyine kuko n’umuyobozi mukuru Omar Berrada, umuyobozi wa siporo Dan Ashworth n’umuyobozi ushinzwe tekinike Jason Wilcox bose birukanwe nyuma y’imyaka ibiri n’igice bahawe akazi ko gutoza amashitani atukura bakaza no kwitwara nabi mu mukino batsinzwemo kuri iki Cyumweru bahura na West Ham ibitego 2-1 mu mukino wa shampiyona.

Ni umusaruro wahise utuma ikipe ya Manchester United yicara ku mwanya wa 14 ku rutonde rwa shampiyona y’Ubwongereza (Premier League) kuri ubu, n’amanota 11 ku munsi wa 9 wakinwaga.

Erik Ten Hag ntiyabashije guhiga umuhigo wa Manchester United wo gukina Champions League kuko yarushijwe amanota arindwi kugira ngo yisange mu makipe ane akina iryo rushanwa, aho mu marushanwa atatu yahataniraga ibikombe yatsinzemo imikino 9 yonyine n’imikino ine muri 14 mu marushanwa yose.

Nyuma yo kwirukanwa uyu mutoza, uwahoze ari rutahizamu Ruud van Nistelrooy uheruka kwinjizwa mu gihe gito ngo akorane na Erik Ten Hag gutangira imirimo y’agateganyo hamwe n’abandi basigaye.

Umutoza Erik Ten Hag yahawe akazi muri Mata 2022 maze ahesha ikipe ya Manchester United ibikombe bibiri, aricyo cya Carabao mu 2023 ndetse na FA Cup mu 2024.

Erik Ten Hag ni umutoza wagize umusaruro mubi umwaka washize w’imikino 2023-2024, nyuma yo gusoza ku mwanya wa umunani muri Premier League, umusaruro mubi yagize kuva mu mwaka w’1990, ndetse no gutwara mukeba Manchester City igikombe cya FA. 

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

16 hours ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

2 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

2 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago