MU MAHANGA

Manchester United yirukanye umutoza Erik Ten Hag

Umudage Erik Ten Hag wari umutoza mukuru yirukanwe mu ikipe ya Manchester United.

Advertisements

Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester United bwatangaje ko bwamaze gutandukana n’uwari umutoza mukuru w’ikipe Erik Ten Hag.

Erik Ten Hag ntiyeretswe umuryango wenyine kuko n’umuyobozi mukuru Omar Berrada, umuyobozi wa siporo Dan Ashworth n’umuyobozi ushinzwe tekinike Jason Wilcox bose birukanwe nyuma y’imyaka ibiri n’igice bahawe akazi ko gutoza amashitani atukura bakaza no kwitwara nabi mu mukino batsinzwemo kuri iki Cyumweru bahura na West Ham ibitego 2-1 mu mukino wa shampiyona.

Ni umusaruro wahise utuma ikipe ya Manchester United yicara ku mwanya wa 14 ku rutonde rwa shampiyona y’Ubwongereza (Premier League) kuri ubu, n’amanota 11 ku munsi wa 9 wakinwaga.

Erik Ten Hag ntiyabashije guhiga umuhigo wa Manchester United wo gukina Champions League kuko yarushijwe amanota arindwi kugira ngo yisange mu makipe ane akina iryo rushanwa, aho mu marushanwa atatu yahataniraga ibikombe yatsinzemo imikino 9 yonyine n’imikino ine muri 14 mu marushanwa yose.

Nyuma yo kwirukanwa uyu mutoza, uwahoze ari rutahizamu Ruud van Nistelrooy uheruka kwinjizwa mu gihe gito ngo akorane na Erik Ten Hag gutangira imirimo y’agateganyo hamwe n’abandi basigaye.

Umutoza Erik Ten Hag yahawe akazi muri Mata 2022 maze ahesha ikipe ya Manchester United ibikombe bibiri, aricyo cya Carabao mu 2023 ndetse na FA Cup mu 2024.

Erik Ten Hag ni umutoza wagize umusaruro mubi umwaka washize w’imikino 2023-2024, nyuma yo gusoza ku mwanya wa umunani muri Premier League, umusaruro mubi yagize kuva mu mwaka w’1990, ndetse no gutwara mukeba Manchester City igikombe cya FA. 

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago