INKURU ZIDASANZWE

Nyampinga w’u Rwanda Muheto Divine yafuzwe azira ubusinzi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu minsi ishize yataye muri yombi Muheto Nshuti Divine wabaye Miss Rwanda 2022, kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.

Advertisements

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Ukwakira 2024, ni bwo Polisi y’u Rwanda yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo igaragaza ko dosiye ya Miss Muheto yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha akurikiranyweho ibyo byaha.

Mu itangazo ryashyizwe hanze Polisi yagize iti “Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.”

Polisi yongeyeho ko ibyo byaha atari ubwa mbere yari abikoze.

Muri Nzeri umwaka ushize nabwo Muheto yakoze impanuka, imusigira ibikomere bidakanganye ariko imodoka ye yangirika ku buryo bukomeye.

Nshuti Divine Muheto yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022 asimbuye Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace.

https://x.com/Rwandapolice/status/1851319293813682406

Nyampinga w’u Rwanda Muheto Nshuti Divine yafuzwe azira ibirimo gutwara imodoka yasinze

DomaNews.rw

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago