IMYIDAGADURO

Miss Muheto yasabiwe gufungwa umwaka n’amezi 8 ahakana bimwe mu byo aregwa

Kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024 ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro habereye urubanza rwa Miss Rwanda 2022, Muheto Divine asabirwa ibihano ku byaha aregwa.

Ubushinjacyaha bwasabayiye Miss Muheto Divine guhanishwa igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu ya Frw 180,000 ku cyaha cyo gutwara ikinyabiziga yasinze, n’igifungo cy’amezi abiri n’ihazabu ya Frw 10,000 ku cyaha cyo gutwara nta ruhushya. Bwamusabiye gufungwa umwaka umwe no gutanga ihazabu ya Frw 30,000 ku cyaha cyo guhunga nyuma yo guteza impanuka.

Muri rusange, Ubushinjacyaha bwasabiye Miss Muheto gufungwa umwaka n’amezi umunani n’ihazabu y’amafaranga 220,00 kubera ibyo byaha bitatu aregwa.

Miss Muheto Divine amaze iminsi 11 afunzwe kuva igihe yafatiwe kandi yavuze ko muri iyo minsi yize isomo rikomeye, ku buryo ibyo yakoze  bitazongera kandi abisabira imbabazi.

Miss Muheto Divine, aregwa ibyaha bitatu; yavuze ko yemera icyaha cyo kugonga ariko ko atahunze impanuka imaze kuba, yemera icyaha cyo gutwara yasinze no gutwara ikinyabiziga nta ruhushya afite.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ku wa 24 Ukwakira yari yasohokeye mu kabari ka Atelier Du Vin saa sita z’ijoro ngo yatashye atwaye imodoka yo mu bwoko bwa KIA SPORTAGE kandi yanyoye ibisindisha ageze mu Kagari ka Nyakabanda- Kicukiro, ata umuhanda agonga ipoto y’amashanyarazi n’umukindo ndetse n’imodoka irangirika.

Yagize ubwoba ava mu modoka arahunga kugeza ubwo abaturage baje guhuruza Police, nyuma ngo yibutse ko hari telephone yasize mu modoka, aragaruka aje kuzifata azi ko nta rwego ruhari. Yarafashwe ariko abanza guhakana ko ari we wari utwaye ikinyabiziga, nyuma aza kwemera ko ari we.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bamusanzemo alcohol iri ku gipimo cya 4.00 mu gihe utagomba kurenza 0.8. Muheto yisobanuye avuga ko amaze gukora impanuka, abantu benshi bahuruye batangira kumuhamagara mu mazina, agira ubwoba ko bashobora kumugirira nabi, ndetse bakaba bamufotora ngo ni yo mpamvu yahise ahunga kugira ngo aze kugaruka inzego z’umutekano zimaze kuhagera.

Urubanza rw’uyu Nyampinga w’u Rwanda 2022 ruzasomwa tariki  ya 6 Ugushyingo 2024  saa cyenda z’amanywa

DomaNews.rw

Recent Posts

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

5 hours ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

7 hours ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

24 hours ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

1 day ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

1 day ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

2 days ago