Kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024 ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro habereye urubanza rwa Miss Rwanda 2022, Muheto Divine asabirwa ibihano ku byaha aregwa.
Ubushinjacyaha bwasabayiye Miss Muheto Divine guhanishwa igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu ya Frw 180,000 ku cyaha cyo gutwara ikinyabiziga yasinze, n’igifungo cy’amezi abiri n’ihazabu ya Frw 10,000 ku cyaha cyo gutwara nta ruhushya. Bwamusabiye gufungwa umwaka umwe no gutanga ihazabu ya Frw 30,000 ku cyaha cyo guhunga nyuma yo guteza impanuka.
Muri rusange, Ubushinjacyaha bwasabiye Miss Muheto gufungwa umwaka n’amezi umunani n’ihazabu y’amafaranga 220,00 kubera ibyo byaha bitatu aregwa.
Miss Muheto Divine amaze iminsi 11 afunzwe kuva igihe yafatiwe kandi yavuze ko muri iyo minsi yize isomo rikomeye, ku buryo ibyo yakoze bitazongera kandi abisabira imbabazi.
Miss Muheto Divine, aregwa ibyaha bitatu; yavuze ko yemera icyaha cyo kugonga ariko ko atahunze impanuka imaze kuba, yemera icyaha cyo gutwara yasinze no gutwara ikinyabiziga nta ruhushya afite.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ku wa 24 Ukwakira yari yasohokeye mu kabari ka Atelier Du Vin saa sita z’ijoro ngo yatashye atwaye imodoka yo mu bwoko bwa KIA SPORTAGE kandi yanyoye ibisindisha ageze mu Kagari ka Nyakabanda- Kicukiro, ata umuhanda agonga ipoto y’amashanyarazi n’umukindo ndetse n’imodoka irangirika.
Yagize ubwoba ava mu modoka arahunga kugeza ubwo abaturage baje guhuruza Police, nyuma ngo yibutse ko hari telephone yasize mu modoka, aragaruka aje kuzifata azi ko nta rwego ruhari. Yarafashwe ariko abanza guhakana ko ari we wari utwaye ikinyabiziga, nyuma aza kwemera ko ari we.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bamusanzemo alcohol iri ku gipimo cya 4.00 mu gihe utagomba kurenza 0.8. Muheto yisobanuye avuga ko amaze gukora impanuka, abantu benshi bahuruye batangira kumuhamagara mu mazina, agira ubwoba ko bashobora kumugirira nabi, ndetse bakaba bamufotora ngo ni yo mpamvu yahise ahunga kugira ngo aze kugaruka inzego z’umutekano zimaze kuhagera.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…