Ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester United bwatangaje ko bwamaze gusinyisha umutoza w’umunya-Portugal Rúben Filipe Marques Amorim.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukwakira 2024, nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester United bwemeje ko bwamaze kwegukana Ruben Amorim nk’umutoza mukuru w’ikipe y’abagabo.
Hari hamaze iminsi bivugwa ko uyu mutoza yamaze kwegerwa n’ikipe ya Manchester United ikaba yifuza kumwegukana.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’iy’ikipe bwavuze Ruben Amorim bwamuhaye amasezerano azamugeza mu mwaka 2027, ariko ashobora kongerwaho undi.
Uyu mutoza w’imyaka 39 y’amavuko azwiho kuba ari umuhanga mu mitoreze, akaba azatangira inshingano zo kuyobora ikipe ya Manchester United kuwa 11 Ukwakira 2024.
Ruben Amorim agizwe umutoza mukuru w’ikipe ya Manchester United nyuma yaho Erik Ten Hag wayitozaga yirukanwe kubera umusaruro mubi yagaragaje mu myaka ibiri yayitoje.
Ruben Amorim yarasanzwe atoza ikipe ya Sporting CP iyoboye shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Portugal.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…