Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru w’Igihugu, aho abanyamerika bagomba guhitamo ubayobora hagati y’umudemokarate, Kamala Harris, n’umu-repubulike Donald Trump.
Aya matora abaye mu gihe hari hashize amezi abiri aba bombi biyamamaza, ndetse banirata ibigwi mu miringo y’ibyo bateganyiriza abaturage bazafata iya mbere mu kubahundagazaho amajwi.
Mu migabo n’imigambi isa nk’aho ivuguruzanya hagati y’aba bombi, Umudemokarate akaba na Visi Perezida wa Kamala Harris, yijeje abaturage ko ku butegetsi azagabanya ikiguzi cy’ibiribwa n’imiturire.
Avuga ko kandi ku ngoma ye hazabaho izamuka ry’umusoro ku bigo bikomeye aho ngo kuri we buri muturage azaba yinjiza byibura amafaranga ibihumbi 400, by’idorari mu mwaka
Uyu mugore kandi yavuze ko mu gihe yaba abaye Perezida wa America azakomorera abakuramo unda.
Umurepublike, Dornald Trump udahamanya na gato n’uwo bahatanye mu matora, we avuga ko ubwo azaba atowe azagabanya igiciro cya peteroli, kugabanya inyungu ku nguzanyo ndetse no kwirukana abimukira bateza akajagari mu gihugu.
Aya ni amateka atazibagirana, amatora ya Amerika agiye gusiga. Kuko mu gihe Kamala Harris yaba abaye umukuru w’igihugu, yaba ari we mugore wa mbere uyoboye Amerika.
Azaba kandi abaye umuyobozi wa Kabiri ufite inkomoka mu birabura uyoboye Amerika nyuma ya Barack Obama, cyane ko uyu Harris ise umubyara akomoka muri Jamaica.
Dornald Trump, aramutse atorewe kuba Perezida wa Amerika, yaba abaye Perezida wa 47 w’iki gihugu, akaba abaye umuyobozi uyoboye Amerika muri manda ebyiri zitandukanye nyuma yo gukubitwa incuro na Biden.
Ku bijyanye n’umutungo trump atunze miliyari umunani z’amadolari y’america mu gihe Harris atunze miliyoni umunani z’amadolari y’Amerca gusa.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigarama mu Murenge wa…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko ku wa 31 Ukwakira 2024 rwataye muri yombi Rurangirwa…
Ubuyobozi bw'ikipe ya Manchester United bwatangaje ko bwamaze gusinyisha umutoza w'umunya-Portugal Rúben Filipe Marques Amorim.…