Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigarama mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kirehe akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke y’amafaranga 10.000 Frw.
RIB yatangaje ko uyu muyobozi yafashwe ku wa 1 Ugushyingo 2024, akaba yarafatiwe mu cyuho amaze kwakira indonke y’amafaranga 10,000 Frw yarahawe n’Umuturage kugirango akore ikinyuranyije n’itegeko aho yari kuzamufasha kubona icyangombwa cyo kubaka inzu.
Urwego rw’Ubugenzacyaha kandi twatangaje ko atari ubwa mbere uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yari akurikirwanyweho icyaha nk’icyo cyo gusaba no kwakira indonke kuko na tariki 20 Werurwe 2023, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarubuye rwamutegetse kujya yitaba ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Nyarubuye buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi no kutarenga imbibi z’igihugu cy’u Rwanda igihe cyose agikurikiranyweho icyo cyaha.
Icyo gihe mu 2023 ngo yatawe muri yombi amaze kwakira 20.000 Frw kugira ngo adadunga iduka ry’umuturage ryari ryabereyemo urugomo.
Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kirehe, mu gihe dosiye iri gutunganywa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.
RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gusaba no kwakira ruswa yitwaje umwuga akora, ikanibutsa abantu bose ko ari icyaha kidasaza kandi gihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…