Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nk’uko byasabwe n’Ubushinjacyaha kugira ngo bukomeze gukurikirana dosiye neza.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangaje ko Fatakumavuta akatiwe iminsi 30 y’agateganyo.
Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko Sengabo Jean Bosco ‘Fatakumavuta’ yatawe muri yombi kubera ibirego by’abantu barimo Mugisha Benjamin [The Ben, Muyoboke Alex, Nduwimana Jean Paul [Noopja] ndetse na Bahati Makaca wamamaye mu itsinda rya Just Famil.
Ibirego by’aba bombi bihuriza mu kugaragaza ko Fatakumavuta yagiye abibasira mu bihe bitandukanye agaruka kuri bo ndetse n’imiryango yabo.
The Ben yavuze ko Fatakumavuta yamwibasiye akoresheje ibiganiro yanyuzaga kuri 3D TV, kandi yavuze ubukwe bwe na Uwicyeza Pamella, ibitaramo yakoreye mu Burundi mu mpera za 2023, arenzaho ko ‘atazi kuririmba’.
Muyoboke Alex we yagaragaje ko Fatakumavuta yagiye amushinja kuryamana n’abahanzikazi yarebereraga inyungu, ndetse ngo yanatangaje ibyisenyuka ry’urugo rwe.
Muri dosiye kandi, harimo ikirego cyatanzwe na Bahati wavuze ko Fatakumavuta yifatiye ku guhanga umuryango we, akavuga ko yashatse umugore wo muri Diaspora ‘mubi kandi ukennye’.
Ari imbere y’inteko iburanisha, Fatakumavuta yireguruye kuri bumwe. Agaragaza ko kuva kuri The Ben kugera kuri Noopja bose babaye inshuti ze z’igihe kirekire.
Yavuze ko uburyo yagiye afasha The Ben gutegura bimwe mu bitaramo. Kandi yemera ko ibyo yavuze kuri Meddy n’umugore we yashingiye ku buhamya uyu muhazi yari yitanze ubwo yari mu bitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuri Bahati Makaca, yavuze ko ibyo yavuze byose byaturutse ku busabe bw’uyu muhanzi wari wamusabye ko amukoraho ‘Operations’ igaruka ku buzima bwe.
Fatakumavuta yanavuze ko ibibazo bye na Muyoboke Alex byatangiye mu 2017, kandi ko bagerageje kwiyunga bigizwemo uruhare na Safi Madiba ariko bikanga.
Ariko kandi yibuka ko muri Kamena 2024, biyunze bigizwemo uruhare n’Umuyobozi wa Isibo FM, bityo yatunguwe no kubona ikirego cye mu rukiko.
Ari kumwe n’umunyamategeko we, Fatikaramu Jean Pierre basabye ko apimwe ibiyobyabwenge kuko ibizamini bya mbere byatangajwe atigeze abigiramo uruhare- mbese nta burenganzira yatanze bwo kuba byakorwa.
Fatikaramu yanavuze ko mu gihe cyose The Ben yaba yarababajwe n’inkuru yavuzweho na Fatakumavuta yari kwegera Urwego rw’Igihugu rw’Abanyarwanda bigenzura (RMC) bakamufasha gukosora cyangwa se gusiba inkuru yavuzweho.
Fatakumavuta yatawe muri yombi ku wa 13 Ukwakira 2024- Yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro bwa mbere ku wa 31 Ugushyingo 2024, bivuze ko hari hashize iminsi 13 ari mu maboko y’Ubushinjacyaha afunze.
Yitabye ku nshuro ya Kabiri Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2023, bivuze ko akatiwe iminsi 30 y’agateganyo amaze iminsi 23 afunzwe n’ubushinjacyaha.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigarama mu Murenge wa…
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko ku wa 31 Ukwakira 2024 rwataye muri yombi Rurangirwa…
Ubuyobozi bw'ikipe ya Manchester United bwatangaje ko bwamaze gusinyisha umutoza w'umunya-Portugal Rúben Filipe Marques Amorim.…