IMYIDAGADURO

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2022, ahamwa n’ibyaha byo gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha no gutwara ikinyabiziga utabifitiye uruhushya, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’amezi atatu gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe.

Advertisements

Urukiko kandi rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine atahamwa n’icyaha cyo guhunga nyuma yo gukora impanuka nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabigaragarije urukiko.

Miss Muheto yari akurikiranyweho ibyaha byo gutwa ikinyabiziga yasinze, gutwara ikinyabiziga nta ruhushya rwo gutwara afite ndetse no guhunga nyuma yo gukora cyangwa guteza impanuka byose biteganywa n’ingingo zitandukanye zo mu itegeko ryerekeye imikoreshereze y’imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.

Ni ibyaha yakoze ubwo yakoraga impanuka mu ijoro ryo ku wa 20 Ukwakira 2024 ngo aho yari atwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha akaza gukora impanuka akagonga umukindo n’ipoto y’amashanyarazi.

Ubushinjacyaha bwari bwasobanuye ko nyuma yo kugonga Miss Muheto yahunze ndetse bumusabira ko ibyaha akurikiranyweho byamuhama agahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi umunani.

Miss Muheto yireguye yemera ibyaha bibiri ariko ahakana icyo guhunga kuko ngonyuma yo gukora impanuka atahunze ahubwo yigiye hirya ho meytero 100 kuko yatinyaga ko yagirirwa nabi.

Urukiko rwasuzumye ibibazo bibiri birimo kumenya n’iba ahamwa n’ibyaha akurikiranyweho ndetse n’igihano yahabwa.

Ingingo ya 10 y’itegeko ryo ku wa 1987 riteganya ko ku cyaha cyo gutwara yanyoye ibinyobwa byinshi bisindisha ku buryo ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo cy’iminsi irindwi ariko kitarenze amezi abiri.

Rusanga Nshuti Divine yemera ko yatwaye imodoka yanyoye ibisindisha aho yari yagejeje ku bipimo cya 4 kandi ingingo ivuga ko iyo ibipimo birenga 0.8 aba akoze icyaha bityo icyo cyaha kikaba kimuhama.

Ku cyaha cyo gutwara ibinyabiziga atabifitiye uruhushya, itegeko riteganya ko utwara atabifitiye uburenganzira riteganya ahanishwa igihano cy’igifungo kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 10 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rusanga ahamwa n’icyaha cyo gutwara ibinyabiziga nta ruhushya afite.

Ku birebana n’icyaha cyo guhunga amaze gukora cyangwa guteza impanuka, urukiko rusanga ahantu impanuka yabereye nta mugambi wo guhunga yari afite bityo ko adakwiye guhamwa n’icyaha cyo guhunga amaze gukora cyangwa guteza impanuka.

Rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine ahamwa n’ibyaha bibiri muri bitatu yari akurikiranyweho agahanishwa igihano cy’igifungo cy’amezi atatu asubitswe mu gihe cy’umwaka umwe ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 190 Frw.

Urukiko Rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago