Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu mpera z’icyumweru gishize.
Kamandi GÎte iri mu nkengero z’Ikiyaga cya Édouard, ikaba irimo inzira igana muri teritwari ya Beni, ahakorera indi mitwe yitwaje intwaro ihanganye na Leta ya RDC nka ADF n’undi witwa Zaïre.
Ku wa 3 Ugushyingo ni bwo M23 yigaruriye aka gace ko muri Teritwari ya Lubero nyuma y’imirwano ikomeye yayihanganishije n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo.
Amakuru kuri ubu aravuga ko ingabo za M23 zari muri Kamandi Gîte zamaze kuhava, zerekeza ahitwa Katwe, agace gaherereye mu bilometero bibarirwa muri bine uvuye mu mujyi wa Kirumba na wigeze kugenzurwa n’uriya mutwe mbere yo kuwuvamo.
Muhima Émile wo muri sosiyete Sivile y’i Katwe yatangaje ko kuba M23 yavuye muri Kamandi Gîte yongeye kwisubizwa n’imitwe ya Wazalendo, bica amarenga y’uko uyu mutwe waba uri kongera kwisuganya mbere yo gutera Kirumba.
Umuvugizi w’umutwe wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt. Col. Willy Ngoma, yatangaje ko bidasubirwaho…
Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe Ubutasi, CIA, rwatangaje ko bishoboka cyane ko…
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…