IMYIDAGADURO

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo rwo kuvungurira ku bumenyi n’ubuhanga afite muri Sinema.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, nibwo Mighty Popo yamuritse filime yise “Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga” ayimurikira abanyamakuru agace gato kazwi nka ‘Trailer’ kagize iyo filime.

Ni filime ivuga ku rugendo rw’abanyamuziki avuga ko yaramaze imyaka myinshi yifuza ko yamurikira abakunzi be by’umwihariko mu gisate cya Sinema.

Ni mwimurika ry’iyo filime kandi ryari ryitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bayigaragaramo ndetse n’abayigizemo uruhare kugira ngo ikorwe.

Mighty Popo azwiho kuba umuyobozi w’ishuri rya Muzika rya Nyundo ryazamuye abahanzi batari bake mu Rwanda, yavuze ko iyi filime ije n’ubundi kuvuga ubuzima bw’umuziki muri rusange.

Mighty Popo yamuritse filime ivuga ku rugendo rw’abanyamuziki

Ati “Urebye iyi filime ntaho itandukaniye na Muzika kuko n’ubundi ivuga ku buzima bw’abanyamuziki muri rusange, ubuzima babamo umunsi ku munsi, amajoro barara bakora iyo miziki n’ibindi byinshi.”

Mighty Popo avuga ko yamaze imyaka myinshi yita kuri filime ndetse ni na we wayiyoboye ‘Film Director’ wayo, mu gihe ifatwa ry’amashusho yayo ryakozwe na Anirban Mitra ukomoka mu Buhinde.

Anirban Mitra ukomoka mu Buhinde niwe wayoboye iyi filime kugeza irangiye

Iyi filime ‘Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga’ ni imwe mu zizagaragaramo abantu batandukanye harimo ababyinnyi, abahanzi n’abanyamakuru nk’uko byemejwe na nyiri filime Mighty Popo.

Ati “Mu bantu bose nifuje gukorana nabo, yaba mu bahanzi dukora umunsi kuwundi, abanyamakuru,  ababyemeye twarakoranye, n’ikimenyimenyi Lucky Nzeyimana ari hano nawe ayirimo”.

Mighty Popo yashimiye abagize uruhare kuri iyi filime by’umwihariko kugira ngo ijye hanze harimo na Imbuto Foundation.

Ni filime yitezweho kugira uruhare mu kugaragaza ishusho ya Sinema y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, aho yitabajwe na bahanga mu gukina filime. Mighty Popo avuga ko barebye impande zose zo mu Karere aho izagaragaramo abakinnyi bakomeye yaba abo mu Rwanda barimo Rwasibo, Lee Dia, Neema Rehema bazwi nka bahanzi, The Major wo muri Symphony n’abandi batandukanye ndetse nabo muri Kenya na Uganda.

Ishimwe Clement yagize uruhare mu ikorwa rya filime ‘Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga’ ya Mighty Popo

Filime “Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga” igaragaramo imirwano, urukundo, kubyina ndetse n’umuziki. Iri mu bwoko bw’izitwa “Musical Drama’’ ikaba iri m rurimi rw’Icyongereza. Aho imara amasaha abiri n’iminota irenga 40.

Mighty Popo avuga ko ari filime yatanze akazi ku barenga 300. Yavuze ko iyi filime bari gushaka imbuga izanyuzwaho zitandukanye zikomeye, ndetse n’aho yazerekanirwa mu nzu zerekanirwamo filime yaba hano mu Rwanda no hanze.

Iyi filime kandi yagizwemo uruhare n’abarimo Nasser Naizi na Meddy Saleh bakozeho nka “Directors of Photography’’ mu gihe umuziki wumvikanamo yaba mu kuwucuranga no kuwandika uretse Mighty Popo, byagizwemo uruhare n’abandi barimo Clément Ishimwe wari wanitabiriye igikorwa, Joachim Mugengakamere uzwi nka The Major na Nehemiah Shema.

Filime ya “Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga” yagizwemo uruhare n’abantu barimo n’abanyamakuru
Abanyamakuru bakurikiye filime ya Mighty Popo ivuga ku buzima bw’abanyamuziki

Christian

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

3 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

23 hours ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

23 hours ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

1 day ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago

Gitifu akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke y’amafaranga 10.000 Frw.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigarama mu Murenge wa…

2 days ago