INKURU ZIDASANZWE

MINEMA yakebeye abituje mu manegeka baziko bazahabwa ingurane

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza bakahava badategereje ingurane, cyane ku bantu bituje mu manegeka cyangwa abafite ubushobozi barimo n’abafatiye ubwishingizi inzu zabo.

Maj Gen (Rtd) Murasira yabitangarije abanyamakuru mu nama MINEMA yagiranye n’abafatanyabikorwa bavuye mu nzego zitandukanye, kuri uyu wa Kane tariki 07 Ugushyingo 2024, hagamijwe gufatira hamwe ingamba zo guhangana no kubaka ubudahangarwa ku biza.

Maj. Gen Murasira avuga ko amategeko ateganya ko umuntu ahabwa ingurane iyo ari ibikorwa remezo bisanzwe birimo gushyirwa ahari imitungo ye, ariko iyo habayeho ibiza ku muntu utuye mu manegeka, “uwo muntu ashobora guhabwa ingurane cyangwa ntayihabwe”.

Gen (Rtd) Murasira avuga ko umuntu wituje mu manegeka hamwe n’uwifite uyatuyemo, nta bufasha bwo kubakirwa bagomba guhabwa.

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yakebeye abishyira mu manegeka baziko bazahabwa ingurane bimurwa

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi avuga ko undi muntu ushobora guhabwa ingurane ari uwo amanegeka yasanze aho atuye ’bitewe n’imiterere y’Igihugu, cyane cyane iyo byatewe n’imihindagurikire y’ibihe’.

Ati “Aho dushobora kukubakira nta yindi ngurane tuguhaye kuko nyine tuba tukubakiye, ariko aho ni mu rwego rw’ubutabazi, abandi bafite ubushobozi tubasaba kwimuka kuko ni mu rwego rwo gukiza ubuzima bwabo, cyangwa se mu gihe ufite ubwishingizi bukaba ari bwo witabaza.”

Minisitiri Gen(Rtd) Murasira asaba abubaka kujya babanza gukora isuzumangaruka ku bidukikije kugira ngo batagira abo bateza amanegeka, cyangwa niba na bo ubwabo aho bagiye kubaka hatazaba amanegeka.

Basabwa kandi gushaka ibyangombwa aho kwihererana abakozi b’inzego z’ibanze no kubaka inzu zateza ibibazo.

Minisitiri Murasira yasabye ubufatanye inzego zitandukanye zirimo imiryango mpuzamahanga hamwe n’iyo mu Gihugu imbere, gushyira imicungire y’ibiza muri gahunda za buri munsi.

Gen(Rtd) Murasira avuga ko ubudahangarwa bw’u Rwanda mu guhangana n’ibiza butaratera imbere, bitewe n’uko hakiri byinshi byangirika iyo ibiza bibayeho.

MINEMA ivuga ko ibiza bikunze kwibasira u Rwanda ari imyuzure, inkangu, umuyaga, inkuba, amapfa, imitingito, iruka ry’ibirunga, inkongi, ibikorwa bya muntu nko guhirima kw’inyubako cyangwa kugwirwa n’ibirombe, hamwe n’ibyorezo by’indwara mu bantu no mu matungo.

MINEMA yateguye iyi nama ifatanyije n’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye(UN) akorera mu Rwanda, aho Umuhuzabikorwa wayo, Ozonnia Ojielo, yizeza ko gukumira no guhangana n’ibiza biri mu byo uwo muryango uzakomeza gufatanyamo na Leta y’u Rwanda.

Christian

Recent Posts

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 hours ago

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

1 day ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

1 day ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

2 days ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

2 days ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

2 days ago