Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo barindwi bo ku rwego rwa ba Komiseri bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu boherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo Commissioner of Police (CP) Denis Basabose wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano w’ibikorwaremezo no kugenzura ibigo byigenga bicunga umutekano.
Abandi nk’uko Polisi y’u Rwanda yabitangaje barimo ACP Celestin Twahirwa wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Elias Mwesigye wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi na ACP Eugène Mushaija wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Amahugurwa cya Gishari.
Barimo kandi ACP Tom Rurangira, ACP David Rukika na ACP Michel Bayingana.
Usibye ba Komiseri, abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru barimo ba Ofisiye bakuru 15, ba Ofisiye bato 22 n’abapolisi bato 96.
Ni mu gihe abapolisi 13 basezerewe kubera impamvu z’uburwayi na ho undi umwe asezererwa kubera izindi mpamvu zitandukanye.