RWANDA

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki yise ‘Shine Boy Fest’ abasaba ko igihe cyari kigeze bakamwereka urukundo nyarwo.

Uyu muhanzi ukora injyana ya Afrobeats yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024 cyabereye kuri M Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Ni ikiganiro kandi cyari cyitabiriwe n’abahanzi barimo nka Nasty C umuraperi ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo, umuraperi Danny Nanone waje uhagarariye abandi bahanzi barenga 10 bazagaragara muri iki gitaramo kizaba kuwa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024 muri Camp Kigali.

Davis D yatangiye aha ikaze abanyamakuru bitabiriye ikiganiro ndetse n’abahanzi yagezeho bose bakamwerera kuzakorana nabo.

Davis D ati ‘‘Ndashimira abanyamakuru mwese mwitabiriye iki kiganiro […] hari kandi nabo turi kumwe hano, navugamo nka Bagenzi Bernard, Umujyanama wanjye; Sheilla uhagarariye Primus inzoga yengerwa mu ruganda rwa Bralirwa bakaba aribo baterankunga b’igitaramo, Danny Nanone […], Nasty C, Nancy uhagarariye M Hotel, ndetse na Zuba Mutesi uyoboye ikiganiro”.

Davis D wiyita amazina menshi harimo na ‘Shine Boy’ yavuze ko yatangiye afite abakunzi batari benshi ariko uko iminsi yagiye ishira yagiye yigizaho benshi yerekwa urukundo binyuze by’umwihariko mu bihangano yagiye aha abakunzi be, aha niho yaboneyeho gusaba abamukunda kuzaza ku bwinshi mu gitaramo cy’amateka cyo kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki nk’uko bagiye babimwereka kuko nawe azabashimisha.

Davis D yamaze impungenge abazitabira igitaramo kubera ubwinshi bw’abahanzi bitezwe kuzifatanya nawe gususurutsa abaza bacyitabiriye.

Ati ‘‘Abakunzi bacu nta mpungenge bakwiriye kugira kuko ubwanjye nanjye nzaba nabaye nk’uyobora igitaramo, hari nk’abahanzi dufitanye indirimbo imwe nka ‘Melissa’ nzajya muhamagara aze duhite turirimbana indirimbo nirangira mpamagare n’undi gutyo bidahagaze. Twabateguriye ibintu byiza bazaze ku bwinshi.”

Mu ijambo rya Nasty C yavuze ko yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda dore ko habaye nko mu rugo atari ubwa mbere agiye gutaramira i Kigali dore ko yahaherukaga mu gitaramo cyari cyateguwe na Ferwaba cyaherekezaga imikino ya Basketball ‘All Star Game’ icyo gihe akaba atari yaje wenyine ahubwo yarikumwe na Casper Nyovest nawe ukomoka muri Afurika y’Epfo.

Ati “Nishimiye kuba nongeye kuba ndi hano i Kigali, ibintu byose bimeze neza haracyeye kandi nanjye niteguye kuzifatanya n’abakunzi b’umuvandimwe baza baje mu gitaramo cye”.

Nasty C kandi yahishuye ko hagati ye na Davis D wamutumiye mu gitaramo ‘Shine Boy Festival’ habayeho ibiganiro bishobora kuzarangira habayeho gukorana indirimbo.

Umubyeyi wa Davis D nawe yari yitabiriye iki kiganiro yavuze ko yishimiye umuhungu we kuba ataracitse intege mu rugendo rwe rw’umuziki n’ubwo byari bigoye.

Papa wa Davis D yashimiye umuhungu we kuba ataramutengushye mu rugendo rwe rwa muzika

Bukuru Jean Damascene, Papa wa Davis D yagize ati “Ndishimira cyane intambwe umuhungu wanjye agezeho […] kuko ntiyacitse intege mu rugendo rwe rwose rw’umuziki kugeza kuri ubu na Bernard yabivuze, wenda umuntu azabishimira Imana birushijeho igitaramo kirangiye gusa yumve ko mushimiye uburyo yitwaye, inama yagendeho zari izanjye namufashije mu bintu byinshi kandi azakomerezaho yewe ndanashimira Bralirwa yahisemo kumufasha kuva mu bitaramo byaza Primus Guma Guma Super Star kugeza n’ubu”.

Igitaramo ‘Shine Boy Fest’ gitenyijwemo abahanzi bagera kuri 12 barimo Davis D, Nasty C, Bushali, Platin P, Nel Ngabo, Bull Dogg, Danny Nanone, Ruti Joel, Melissa, Davy Scot ndetse n’abavanga imiziki bakunzwe cyane mu Rwanda aribo Dj Toxxyk na Dj Marnaud.

Kugeza kuri ubu amatike aracyagurishwa aho itike yamake kuyiguze mbere igura ibihumbi 7500 Frw ahasanzwe, VIP (15000Frw) na VVIP ihagaze ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda n’ameza agura ibihumbi 250 Frw.

Ni mugihe ku munsi nyiri zina w’igitaramo ibiciro by’amatike azaba yuriye kuko ahasanzwe izaba igura 10000Frw (Regular), 20000Frw (VIP) na 30000Frw (VVIP).

Christian

Recent Posts

Bidasubirwaho M23 yafashe ikibuga cy’Indege cya Goma

Umuvugizi w’umutwe wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt. Col. Willy Ngoma, yatangaje ko bidasubirwaho…

6 days ago

CIA yatangaje ko bishoboka cyane ko Covid-19 yaba yarakorewe muri laboratwari

Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe Ubutasi, CIA, rwatangaje ko bishoboka cyane ko…

1 week ago

Umuhanzi Jose Chameleone yajyanwe kuvurirwa muri Amerika ku bufasha bwa Perezida

Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…

1 month ago

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 month ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

2 months ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

2 months ago