Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa kugirango umunyeshuri yemererwe gukomeza muri Kaminuza.
Ni uburyo butegeka ko uzajya wemererwa gukomeza muri kaminuza ari umunyeshuri uzajya utsinda amasomo yose ku kigereranyo cya 50%
Ubu buryo butndukanye n’ubwari busanzweho, aho uwemererwaga gukomeza muri kaminuza yasabwaga gutsinda amasomo abiri y’ingenzi gusa.
Minisiteri w’Ubrezi yabitangaje mu muhango wo gutangaza amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye byakozwe mu mezi ya Nyakanga na Kanama 2024, aho 78.6% ari bo babitsinze bakaba bazahabwa impamyabumenyi.
MINEDUC ivuga ko abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye muri uyu mwaka bageraga kuri 91,713, abakoze ibyo bizamini bakaba bari 91,298 bahwanye na 99.5% by’abari biyandikishije.
MINEDUC yemereye abifuza gusibira cyangwa kwiyandikisha kuzakora ibizamini by’abakandida bigenga (candidats libres) ko batangira kubisaba.
Kureba amanota umuntu yabonye ni ugusura urubuga.
Kanda hano mu kureba amanota https://sdms.gov.rw/sas-ui/public/nationalExaminationResult.zul ukurikize amabwiriza.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…
Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…
Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…
José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…