RWANDA

Hatangajwe igihe irushanwa rya BAL rizabera, u Rwanda ku nshuro ya mbere ruhabwa kwakira ‘Nile Conference’

Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino y’umwaka 2025 izatangirira, habaho impinduka, aho ku nshuro ya mbere u Rwanda rwahawe kwakira ‘Nile Conference’.

Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) 2025 rigiye gukinwa ku nshuro ya gatanu, rizatangirira muri Maroc tariki ya 4 Mata, risorezwe muri Afurika y’Epfo ku ya 14 Kamena 2025 ahazakinirwa imikino ya nyuma bikaba bizaba ku nshuro ya mbere.

Ni mu gihe u Rwanda rwakiriye imikino ya nyuma inshuro enye ziheruka, kuri ubu ruzakira iya ‘Nile Conference’ guhera tariki ya 17-25 Gicurasi 2025.

Kimwe n’umwaka ushize, iri rushanwa rizakinwa mu matsinda (conference) atatu, aho irya mbere rizabera i Rabat muri Maroc guhera tariki ya 5 kugeza 13 Mata 2025.

Indi conference yashyizwe i Dakar muri Sénégal guhera tariki ya 26 Mata kugeza ku ya 4 Gicurasi, mu gihe iya nyuma yashyizwe i Kigali mu Rwanda, tariki ya 17 kugeza 25 Gicurasi 2025.

Ku nshuro ya mbere mu mateka, imikino ya nyuma izabera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 6 kugeza 14 Kamena 2025.

Kuri ubu, iyi mikino igeze muri ‘Elite 16’ twakwita ijonjora rya nyuma riganisha mu matsinda makuru (Conference). Amakipe agabanyije mu matsinda abiri, azakinirwa mu mijyi ibiri itandukanye, buri rimwe rikazaba rigizwe n’amakipe umunani.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda azabona itike y’imikino ya Conference, asanga andi umunani akomoka mu bihugu bifite itike.

Ibyo bihugu ni Angola, Nigeria, Misiri, Maroc, Tunisia, Sénégal, Afurika y’Epfo n’u Rwanda.

Kugeza ubu, amakipe amaze kubona itike yo kuzitabira BAL 2025 ni Petro de Luanda ifite igikombe giheruka, Al Ittihad Alexandria yo mu Misiri na ASC Ville de Dakar yo muri Sénégal zizayitabira ku nshuro ya mbere.

Hari kandi APR BBC izahagarira u Rwanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya na US Monastir yo muri Tunisia ndetse na Rivers Hoopers yegukanye Igikombe cya Shampiyona muri Nigeria.

Petro de Luanda yo muri Angola niyo yegukanye BAL 2024
APR BBC izitabira BAL ku nshuro ya kabiri yikurikiranya

Christian

Recent Posts

Umuhanzi Jose Chameleone yajyanwe kuvurirwa muri Amerika ku bufasha bwa Perezida

Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…

3 days ago

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

5 days ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

6 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

6 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

1 week ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

1 week ago