IMYIDAGADURO

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza bashyizwe igorora mu gitaramo cya ‘Unveil Africa Fest’

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza bahawe umwihariko udasanzwe wo kuzinjirira ubuntu mu gitaramo cya ‘Unveil Africa Fest’ giteganyijwe kuwa gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024, muri Camp Kigali.

Advertisements

Ibi n’ibyatangajwe n’abarimo gutegura iki gitaramo mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024, kuri Onomo Hotel.

Aho bavuze ko batekereje ku bana bakiri bato bazaba baherekeje ababyeyi babo bazaba bitabiriye icyo gitaramo kuko batazishyuzwa, dore ko n’igitaramo ubwacyo kizaba kirimo abahanzi bato bazataramira abakuru.

Mugabo Julius urimo gutegura iki gitaramo yagize ati “Igitaramo cyacu kizaba abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri bataraza, ahubwo icyo twakoze twatekereje ku batarajya mu bigo by’amashuri cyangwa abiga bataha, ubwo ni mu mashuri abanza, ababyeyi bazazana n’abana babo biga mu mashuri abanza bazaba babaherekeje mu buryo bw’umutekano wabo ntabwo tuzabishyuzwa.”

‘Unveil Africa Fest’ ni igitaramo ngarukamwaka abagiteguye bavuga ko bahisemo ku gitegura mu buryo bwo gutwikurura Afurika mu buhanzi biciye muri gakondo kikaba kibaye ku nshuro ya mbere gusa bakaba batekereza ko cyazaba kiba ngarukamwaka kandi kigakorwa mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ni iserukiramuco riteganyijwe kuzaririmbamo abahanzi nka Ruti Joel, Victor Rukotana, Itorero Intayoberana, itsinda ry’ababyinnyi rya Himbaza Club, Chris Neat, itsinda ry’abakobwa b’impanga rizwi nka J_Sha, Félix Siboyintore.

Abahanzi bategerejwe mu gitaramo ngarukamwaka cya ‘Unveil Africa Fest’ kigiye kuba ku nshuro ya mbere

Iki gitaramo kizayoborwa n’umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Lucky man Nzeyimana.

Abahanzi bose batumiwe kuzataramira muri ‘Unveil Africa Fest’ bavuze ko biteguye neza kandi bijeje abazacyitabira kuzataramana nabo bigatinda.

Itsinda ry’abakobwa b’impanga rizwi nka J_Sha bavuze ko batahita bahishura icyo bazabitegaho ahubwo ari agaseke bahishiye abazitamira igitaramo.

Umwe mu bagize itsinda ati “Nkatwe nka J_Sha turumva aribwo tuzaba tugiye gutaramira ahantu hagutse kuri uriya munsi, icyo bakwitega ntabwo nahita nkibabwira aka kanya ahubwo ndabatumiye mbahaye karibu muzaze mubirebe.”

Ku ruhande rw’umuhanzi Chris Neat uzwi ku izina rya ‘Inzobe idahanda’ we yavuze ko urebye iminsi bamaze bitegura ntakindi cyo kwitega uretse kuzasusurutsa abazaba bitabiriye igitaramo.

Ati “Twakoze imyitozo ihagaje hamwe n’Inama rero turabizeza kuzabona ibyo mutigeze mubona dukora.”

Umuyobozi w’itorero Intayoberana Kayigemera Sangwa Aline  ati “Mu magambo ni umwimere, ubudasa bw’u Rwanda nibyo itorero Intayoberana rizabataramira.”

Félix Siboyintore ucuranga inanga gakondo avuga henshi yataramye, yiteguye gutaramira abazitabira iki gitaramo bigatinda.

Felix Siboyintore yiteguye gutaramira abazitabira igitaramo cya ‘Unveil Africa Fest’ kuri uyu wa Gatandatu

Arsene waje ahagarariye Himbaza Club we yavuze ko nyuma y’uko benshi bagiye babona hirya no hino mu bitaramo bitandukanye byo mu Karere duherereyemo, biteguye gutanga ibyishimo babinyujije mu gukoma ingoma bizeye neza ko zizaryohera kubazaba bitabiriye iki gitaramo.”

Kugeza kuri ubu amatike yatangiye kugurishwa binyuze bikaba biri mu byiciro bitatu aribyo: Kalisimbi igura ibihumbi 50 Frw, Muhabura igura ibihumbi 25 Frw, na Bisoke igura ibihumbi 10 Frw.

Ukaba ushobora kugura itike yawe unyuze ku rubuga rwa https://www.noneho.com/

Uwashinze Itorero Intayoberana Kayigemera Sangwa Aline yavuze ko biteguye neza kuzataramira abazaza mu gitaramo
Chris Neat nawe yavuze ko azatanga ibyo benshi batarabonesha amaso yabo
Itsinda ry’abakobwa b’impanga rizwi nka J_Sha ni bamwe mu byitezwe mu gitaramo cya ‘Unveil Africa Fest’ kigiye kuba bwa mbere
Itsinda ry’abakobwa b’impanga rizwi nka J_Sha rimaze kugira abakunzi benshi
Arsene yavuze ko we n’abagenzi be bakundwa mu kubuza ingoma bamaze igihe biteguye

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago