POLITIKE

Amwe mu mateka ya Mukantaganzwa Domitile wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024, yagize Mukantaganzwa Domitilla Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, asimbuye Dr. Faustin Ntezilyayo, mu gihe Hitiyaremye Alphonse yagizwe Visi Perezida w’urwo rukiko.

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 154, iteganya ko Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga bashyirwaho n’Iteka rya Perezida bamaze kwemezwa na Sena. Perezida wa Repubulika abanza kugisha inama mu nama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.

Mukantaganzwa Domitilla wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Dr. Ntezilyayo Faustin, yavutse ku ya 11 Ugushyingo 1964, avukira ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali. Yari asanzwe ari Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko kuva mu 2019.

Mukantaganzwa yize amashuri abanza muri Ecole Primaire Kacyiru mu 1971, yakomereje muri Notre Dame de Lourdes de Byimana, ubu ni mu Karere ka Ruhango, aho yize icyiciro rusange (O’Level).

Nyuma yagiye muri Lycee Notre Dame De Citeaux ahakomereza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A’Level) aho yize ibijyanye n’ubukungu, kugeza mu 1983 ubwo yinjiraga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR), ubu ni kaminuza y’u Rwanda (UR), aho yavanye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’amategeko.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amahoro n’ububanyi n’amahanga yakuye mu kigo cy’ubushakashatsi bw’amahoro n’ububanyi n’amahanga (Institute of Peace Studies and International Relations (HIPSIR) yakuye muri kaminuza ya Hekima muri Kenya, akaba yarakurikiranye isomo ry’amategeko mu kigo cy’amategeko n’iterambere (Institute of Legal Practice and Development (ILPD) ahabona impamyabumenyi y’amategeko by’umwuga.

Ku bijyanye n’imirimo yakoze, Mukantaganzwa yinjiye mu mirimo y’igihugu mu 1987 nka ’Assistant Burgomastre’ wa Komine ya Nyarugenge mbere yo kwinjira muri Minisiteri y’Ubuhinzi nk’umukozi ushinzwe kwiyandikisha (registration officer).

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagizwe Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri ishinzwe imibereho myiza n’umurimo mbere gato yo kwinjira mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.

Mukantaganzwa ni umwe mu bari bagize komisiyo ishinzwe amategeko n’itegeko nshinga, yateguye Itegeko Nshinga rya 2003.

Mu Ukwakira 2003, yagizwe yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca kugeza mu 2012.

Kuwa 4 Ukuboza 2019 yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko.

Kuri ubu Mukantaganzwa ni umwe mubagize akanama nkemurampaka k’Umuryango Unity Club Intwararumuri.

Ku rundi ruhande, Hitiyaremye Alphonse wagizwe Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Mukamulisa Marie-Thérèse, yari asanzwe ari umucanza mu Rukiko rw’Ikirenga, akaba yarakoze imirimo itandukanye muri Leta kuva mu 1996.

Kuva mu 1996-1997 yakoze muri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa, nk’ushinzwe itumanaho, inyandiko n’umujyanama mu by’amategeko, mu 1998 yabaye Umujyanama wa Minisitiri w’Ubutabera, mu 1999 yabaye umukozi ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri iyo Minisiteri.

Kuva mu 2000 kugeza 2004 yabaye Umushinjacyaha wa Repubulika, kuva mu 2004 kugeza 2006 yabaye Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacyaha, kuva mu 2006 kugeza 2013 yabaye Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, nyuma yabaye umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire n’umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga kugeza ubu.

Hitiyaremye afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu mategeko mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Kiev, yakoze n’amahugurwa atandukanye mpuzamahanga mu bijyanye n’amategeko.

Madamu Domitilla Mukantaganzwa, yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga
Bwana Alphonse Hitiyaremye, yagizwe Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Christian

Recent Posts

Abayobozi bakuru mu nzego za gisirikare basuye APR Fc bayiha ubutumwa mbere y’uko bahura na Police Fc-AMAFOTO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2024 abayobozi bakuru basuye…

7 hours ago

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza bashyizwe igorora mu gitaramo cya ‘Unveil Africa Fest’

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza bahawe umwihariko udasanzwe wo kuzinjirira ubuntu mu gitaramo cya 'Unveil…

10 hours ago

Hatangajwe igihe irushanwa rya BAL rizabera, u Rwanda ku nshuro ya mbere ruhabwa kwakira ‘Nile Conference’

Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…

2 weeks ago

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

3 weeks ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

3 weeks ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

3 weeks ago