IMIKINO

Abayobozi bakuru mu nzego za gisirikare basuye APR Fc bayiha ubutumwa mbere y’uko bahura na Police Fc-AMAFOTO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2024 abayobozi bakuru basuye ikipe y’Ingabo z’Igihugu, aho isanzwe ikorera imyitozo i Shyorongi mu Karere ka Rulindo mbere y’uko bahura na Police mu mukino wa Derby y’umutekano.

Advertisements

Abo bayobozi bari barangajwe imbere n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi wari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutaba Maj.Gen Alex Kagame ndetse na Chairman wa APR Fc , Brig. Gen Deo Rusanganwa.

Ubwo basuraga iyi kipe y’Ingabo, abo bayobozi bakurikiranye imyitozo yakoraga, maze nyuma bafata umwanya baganiriza abakinnyi n’abatoza.

Mu butumwa babagejejeho, abayobozi babwiye abakinnyi n’abatoza ko babari inyuma mu mikino iri imbere uhereye ku wo bafite kuri uyu wa Gatatu n’ikipe ya Police Fc kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024, kuri Kigali Pele Stadium ndetse n’uwo kuwa gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2024.

Imyitozo aba bayobozi bakurikiye kugeza irangiye abakinnyi bayikoranye akanyamuneza, dore ko banatsinze umukino uheruka bari bakiriwemo na AS Kigali, ku ntsinzi y’igitego 1-0, ibyo binatanga icyizere cyo kwitwara neza muri uwo mukino bagomba gukina na Police Fc ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.

Kapiteni w’ikipe ya APR Fc, Niyomugabo Claude nawe yashimiye ubuyobozi budahwema kubaba hafi muri byose yizeza intsinzi ku buyobozi n’abafana muri rusange kuri uyu mukino utoroshye bazakina muri Derby y’umutekano.

APR Fc irasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatatu aho izaba ihura na Police F.C, umukino ukazabera kuri Kigali Pele Stadium guhera saa Cyenda z’amanywa 15h00.

Ni mugihe kuwa gatandatu, bazahita bakurikizaho umukino ukomeye bakirwa na Rayon Sports kuri Stade Amahoro guhera Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba 18h00.

Maj. Gen Vincent Nyakarundi ubwo yaganiriza abakinnyi n’abatoza ababwira gukomereza ku ntsinzi dore ko bose ariyo baba bakeneyeho
Chairman w’ikipe ya APR Fc, Brig. Gen Deo Rusanganwa aganiriza abagize ikipe
Maj. Gen Alex Kagame yabasabye kwitwara neza
Kapiteni w’ikipe ya APR Fc Niyomugabo Claude yijeje intsinzi ku mukino bazakiramo Police Fc
Abakinnyi Bose bameze neza
Abayobozi bakuru mu nzego za gisirikare basuye ikipe ya APR Fc mbere y’uko ihura na Police Fc

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago