Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2024 abayobozi bakuru basuye ikipe y’Ingabo z’Igihugu, aho isanzwe ikorera imyitozo i Shyorongi mu Karere ka Rulindo mbere y’uko bahura na Police mu mukino wa Derby y’umutekano.
Abo bayobozi bari barangajwe imbere n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi wari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutaba Maj.Gen Alex Kagame ndetse na Chairman wa APR Fc , Brig. Gen Deo Rusanganwa.
Ubwo basuraga iyi kipe y’Ingabo, abo bayobozi bakurikiranye imyitozo yakoraga, maze nyuma bafata umwanya baganiriza abakinnyi n’abatoza.
Mu butumwa babagejejeho, abayobozi babwiye abakinnyi n’abatoza ko babari inyuma mu mikino iri imbere uhereye ku wo bafite kuri uyu wa Gatatu n’ikipe ya Police Fc kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024, kuri Kigali Pele Stadium ndetse n’uwo kuwa gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2024.
Imyitozo aba bayobozi bakurikiye kugeza irangiye abakinnyi bayikoranye akanyamuneza, dore ko banatsinze umukino uheruka bari bakiriwemo na AS Kigali, ku ntsinzi y’igitego 1-0, ibyo binatanga icyizere cyo kwitwara neza muri uwo mukino bagomba gukina na Police Fc ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.
Kapiteni w’ikipe ya APR Fc, Niyomugabo Claude nawe yashimiye ubuyobozi budahwema kubaba hafi muri byose yizeza intsinzi ku buyobozi n’abafana muri rusange kuri uyu mukino utoroshye bazakina muri Derby y’umutekano.
APR Fc irasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatatu aho izaba ihura na Police F.C, umukino ukazabera kuri Kigali Pele Stadium guhera saa Cyenda z’amanywa 15h00.
Ni mugihe kuwa gatandatu, bazahita bakurikizaho umukino ukomeye bakirwa na Rayon Sports kuri Stade Amahoro guhera Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba 18h00.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…