Umuhanzi Safi Madiba wageze i Kigali mu ijoro rishyira kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024, avuye muri Canada, aho yaramaze imyaka ine atuye, yemeza ko ari gushaka umukunzi kuko kugeza ubu abaye mu buzima bwa wenyine.
Ibi Safi Madiba yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.
Kuri iyi ngingo, umunyamakuru yabajije Safi Madiba niba kugeza uyu munsi afite umukunzi, nyuma yo gutandukana na Niyonizera Judith undi ati “Oya, no mu binzajye na we arimo!”.
Ku rundi ruhande ariko, Safi Madiba yavuze ko mu bitumye agaruka mu Rwanda, harimo gusura inshuti n’abavandimwe ndetse akaba yanakora ibikorwa bya muzika.
Sifa ntiyasobanuye neza niba gutaha yavuze ari ukuza gutura i Kigali bya burundu cyangwa azasubira muri Canada.
Ku bijyanye no kuba yakorera igitaramo i Kigali, Safi Madiba yavuze ko agiye kubanza guhura n’abakunzi be bakaganira mu ijoro ryo ku wa 7 Ukuboza 2024, ibindi bikazamenyekana nyuma.
Yavuze ko kandi mu bitumye ataha harimo n’ibiganiro na bagenzi be baririmbanaga mu itsinda Urban Boys.
Muri Gashyantare 2020 ni bwo Safi Madiba yagiye muri Canada, asanze Niyonizera Judith bari barasezeranye mu mategeko ariko nyuma bakaza gutandukana.
Uyu muhanzi kuva yakwerekeza muri Canada yari atarataha mu Rwanda n’umunsi wa rimwe.
Kuva yakwerekeza muri Canada, Safi Madiba yakoze indirimbo zakunzwe nka “I love you”, “Sound” na “Siwezi” aheruka gushyira hanze.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…