AMATANGAZO

Amasaha y’Utubari n’Utubyiniro mu minsi isoza umwaka yavuguruwe

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwashyizeho amabwiriza mashya arebana n’amasaha yo gufungura ahakorerwa ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro mu bihe by’iminsi isoza umwaka.

Ni nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yifuje ko Abanyarwanda basoza umwaka neza muri ibi bihe by’iminsi mikuru irimo Noheli n’Ubunani kugira ngo izasozwa neza.

Ubusanzwe amasaha yo gufunga Utubari n’Utubyiniro n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro mu minsi isanzwe byafungaga Saa Saba z’ijoro kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Kane.

Mugihe guhera kuwa Gatanu kugeza ku Cyumweru ibyo bikorwa byafungaga Saa Munani z’ijoro.

Ibifashijwemo n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yashyizeho amasaha yo gufungura uko yagenwe:

✓Ahakorerwa ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro, harimo Resitora, Utubari n’Utubyiniro hagomba gufunga bitarenze Saa Munani z’ijoro guhera kuwa Mbere kugeza kuwa Kane.

✓Bemerewe gukora ijoro ryose guhera kuwa Gatanu, mu mpera z’icyumweru no ku minsi y’ikiruhuko.

✓Aharebwa n’aya mabwiriza hagombwa kubahiriza amabwiriza arebana n’urusaku no gufasha abakeneye kuruhuka.

✓Amabwiriza arareba n’abateganya gukora ibirori mu ngo.

Aya mabwiriza mashya ashyizweho azatangira kubahirizwa guhera tariki 10 Ukuboza 2024, kugeza kuri 5 Mutarama 2025.

Soma andi mabwiriza mu buryo burambuye;

Christian

Recent Posts

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 hours ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

4 hours ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

21 hours ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

1 day ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

1 day ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

2 days ago