IMYIDAGADURO

Icyamamare John Legend agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ya mbere

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Amerika John Roger Stephens wamenyekanye nka John Legend mu muziki byamaze kwemezwa ko azataramira i Kigali mu bitaramo bya Move Afrika bitegurwa na Global Citizen.

Global Citizen niyo isanzwe igutegura ibi bitaramo bizenguruka Afurika bikaba bigiye kuba ku nshuro ya kabiri ku butaka bw’u Rwanda, aho yatumiye umuhanzi akaba umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umucuranzi wa Piano John Legend.

John Legend ni umwe mu bahanzi bubashywe cyane ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari ubwa mbere agiye gutaramira i Kigali by’umwihariko ku mugabane wa Afurika.

Uretse gutaramira i Kigali, John Legend kandi azataramira mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria tariki 25 Gashyantare 2025 muri bitaramo n’ubundi yatumiwemo na Global Citizen.

John Legend azwiho ubuhanga mu gucurangisha igikoresho cya Piano

Global Citizen isanzwe izwiho gutegura ibitaramo bikomeye ku Isi niyo yaherukaga gutumira umuraperi Kendrick Lamar mu gitaramo cyabaye ku nshuro ya mbere i Kigali mu mwaka 2023, cyasize amateka mu mitwe ya benshi bari bacyitabiriye.

Kendrick Lamar icyo gihe yasusurukije imbaga yari yateraniye mu nyubako y’imyidagaduro ya Bk Arena, aho cyari cyanitabiriwe na Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

John Legend ategerejwe gutaramira abaturarwanda tariki ya 21 Gashyantare 2025, igitaramo n’ubundi kizabera muri Bk Arena.

Uyu muhanzi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nawe yahise yemeza ko yiteguye kuzatarama n’Abanya-Kigali mu butumwa yanditse.

Aho yagize ati “Kigali na Lagos muriteguye?, twe n’itsinda rigari rya Global Citizen twiteguye mu mwaka 2025 mu bitaramo bizenguruka bya Move Afrika bizahera i Kigali mu Rwanda tariki 21 Gashyantare, na Lagos muri Nigeria tariki 25 Gashyantare. Si twe dutahiwe no kubabona mwese muri ibyo bitaramo.”

Umuhanzi John Legend azwi cyane mu ndirimbo yakoze amateka yaba ku mbuga zicururizwaho umuziki ‘All Of Me’ kugeza kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyari 2.4 z’abantu ku rubuga rwa YouTube.

John Legend w’imyaka 45 yatangiye ibikorwa by’umuziki mu 1997, atangira kwamamara mu 2004, aho yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe ndetse muri uwo mwaka na album yakoze amateka yise ‘Get Gifted’ ubwo yazaga mu icumi za mbere ku rubuga rwa Billboard Chart 200.

Ni album yagiye yakira ibihembo bitandukanye kubera indirimbo ziyigize zakunzwe bikomeye aho twavugamo nka ‘She don’t have to know’, ‘So High’, ‘When it’s cold outside’ n’izindi nyinshi.

John Legend wavukiye mu Mujyi wa Philadelphia muri Leta ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika afite abana bane yabyaranye n’umugore we Christine Diane Teigen bashakanye mu mwaka 2013.

Ikindi wamenya ni uko John Legend yegukanye ibihembo biri mu bikomeye ku Isi bihatanirwa abikesheje umuziki, aho twavugamo nka ‘Grammy Award’ yegukanye inshuro cumi n’ebyiri mu nshuro 38 yabihataniye ndetse n’ibihembo bya ‘BET Awards’ yegukanye ibikombe 2 mu nshuro zirindwi amaze guhatanira.

Christian

Recent Posts

Vinicius Jr ukinira Real Madrid yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa FIFA 2024

Rutahizamu ukina aca ku ruhande mu ikipe y'Igihugu ya Brazil na Real Madrid Vinicius Jr…

3 hours ago

Zuchu yavuze ibigwi Shebuja basanzwe bakundana ariwe Diamond Platnumz

Umuhanzikazi Zuhura Soud wamamaye ku izina rya Zuchu, yongeye kugaruka kuri Diamond Platnumz wamuzamuye mu…

1 day ago

Association (ARDPE) yongeye gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri bize kudoda kinyamwuga

Kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024, Association ARDPE (Rwandan association for development and environment…

1 day ago

Amasaha y’Utubari n’Utubyiniro mu minsi isoza umwaka yavuguruwe

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwashyizeho amabwiriza mashya arebana n'amasaha yo gufungura ahakorerwa ubucuruzi bujyanye n'imyidagaduro…

1 week ago

RIB yataye muri yombi Jacky uzwiho kwiyambika ubusa ku mbuga nkoranyambaga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi Usanase Shalon uzwi ku mbuga nkoranyambaga…

2 weeks ago

Safi Madiba yageze i Kigali, avuga ko yifuza kwibonera umukunzi mushya

Umuhanzi Safi Madiba wageze i Kigali mu ijoro rishyira kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024,…

2 weeks ago