IMIKINO

Vinicius Jr ukinira Real Madrid yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa FIFA 2024

Rutahizamu ukina aca ku ruhande mu ikipe y’Igihugu ya Brazil na Real Madrid Vinicius Jr niwe wabaye umukinnyi w’umwaka 2024 mu bihembo bitangwa na FIFA.

Advertisements

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 y’amavuko, yahawe iki gihembo mu birori byatangiwe i Doha muri Qatar kuwa kabiri tariki 17 Ukuboza 2024.

Iki gihembo Vinicius Junior agihawe nyuma y’inkundura y’amagambo yavuzwe menshi abuze amahirwe yo kwegukana Balloon d’Or uyu mwaka igahabwa umukinnyi wa Manchester City ukina hagati mu kibuga Rodri.

Vinicius Junior yagize uruhare rukomeye nyuma yo guha ikipe ye igikombe gihatanirwa ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League), Shampiyona ya La Liga inshuro ebyiri, 2023-2024. Ikindi kandi abaye umukinnyi wa Real Madrid wegukanye iki gihembo nyuma ya Luka Modric wagiherukaga mu mwaka 2018.

Asimbuye Lionel Messi wagitwaye nk’umukinnyi wa FIFA witwaye neza mu bagabo nyuma y’uko uyu munya Argentine yegukanye ibi bihembo bibiri bya nyuma mu bihembo byaherukaga.

Uyu munya-Brazil yatsinze ibitego 24 anatanga imipira 11 yavuyemo ibitego mu mikino 39 yose ubwo yayoboraga Real muri La Liga na Champions League inshuro ebyiri muri shampiyona iheruka.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago