MU MAHANGA

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y’imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo yagowe no gutera imbere bitewe n’ihirikwa ry’ubutegetsi (Coups d’État) ryabaye inshuro eshanu.

Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 60 Banki Nkuru y’u Burundi imaze, Perezida Ndayishimiye yemeye ko Banki Nkuru y’u Rwanda, iya Tanzania na Kenya zasize iy’iwabo mu iterambere.

Yagize ati “Banki Nkuru ya Repubulika y’u Burundi ntekereza ko iri mu mabanki yaba yaraciye mu bibazo, kugeza aho igisebe kitarakira. Iyo bayireba, bakayigereranya na Banki Nkuru ya Tanzania, iy’u Rwanda, iya Kenya, uriyumvira uti ‘Mbese ubwo bazi imiyaga yaciyemo’?”

Perezida Ndayishimiye yatangaje ko mu Burundi habaye ihirikwa ry’ubutegetsi inshuro eshanu kuva mu 1966, mu 1976, 1987, 1993, 2015 hageragezwa indi, igihugu cyabo gifatirwa ibihano.

Yagize ati “Mu 1993 yarasubiriye, ho ngira ngo yamaze imyaka 10 itarasubira kwibona. Itangiye kwisanasana kuva mu 2015, u Burundi buhita bufatirwa ibihano. Bufatiwe ibihano, kwari ukubuza abashoramari kuza i Burundi. Ni ukuvuga nta shoramari rigaruka, nta mafaranga yongera kuzenguruka. Kugeza kuri iyi saha, ngiyo ingorane ifite.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko no kuba Banki Nkuru y’u Burundi ikiriho kandi yaranyuze muri iyi miyaga yose, ikwiye kubishimirwa.

Perezida Ndayishimiye ubwo yerekwaga amafaranga y’igihugu

Christian

Recent Posts

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

4 hours ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

7 hours ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

23 hours ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

1 day ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

1 day ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

2 days ago