Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y’imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo yagowe no gutera imbere bitewe n’ihirikwa ry’ubutegetsi (Coups d’État) ryabaye inshuro eshanu.
Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 60 Banki Nkuru y’u Burundi imaze, Perezida Ndayishimiye yemeye ko Banki Nkuru y’u Rwanda, iya Tanzania na Kenya zasize iy’iwabo mu iterambere.
Yagize ati “Banki Nkuru ya Repubulika y’u Burundi ntekereza ko iri mu mabanki yaba yaraciye mu bibazo, kugeza aho igisebe kitarakira. Iyo bayireba, bakayigereranya na Banki Nkuru ya Tanzania, iy’u Rwanda, iya Kenya, uriyumvira uti ‘Mbese ubwo bazi imiyaga yaciyemo’?”
Perezida Ndayishimiye yatangaje ko mu Burundi habaye ihirikwa ry’ubutegetsi inshuro eshanu kuva mu 1966, mu 1976, 1987, 1993, 2015 hageragezwa indi, igihugu cyabo gifatirwa ibihano.
Yagize ati “Mu 1993 yarasubiriye, ho ngira ngo yamaze imyaka 10 itarasubira kwibona. Itangiye kwisanasana kuva mu 2015, u Burundi buhita bufatirwa ibihano. Bufatiwe ibihano, kwari ukubuza abashoramari kuza i Burundi. Ni ukuvuga nta shoramari rigaruka, nta mafaranga yongera kuzenguruka. Kugeza kuri iyi saha, ngiyo ingorane ifite.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko no kuba Banki Nkuru y’u Burundi ikiriho kandi yaranyuze muri iyi miyaga yose, ikwiye kubishimirwa.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…
Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…
Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…
José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…